Indirimbo nshya Urban Boyz bari gukorana na Knowless ni indirimbo Safi yari yarakoranye na Mr D bakunze gushyamirana kenshi kuko hari imishinga y’indirimbo bafitanye zagiye zitirirwa Urban Boyz kandi zarahimbwe na Safi ku giti cye zikishyurwa na Mr D ngo zibe ize bwite.
Iyi ndirimbo yitwa “Ukuri”, iri muri izi ndirimbo Safi yakoreye Mr D icyitwa “Nyizera”.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa interineti(blog), Mr D yanditse anenga Urban Boyz kuba barashyize hanze indirimbo itari iyabo kandi bakabikora nkana. Safi yatangarije IGIHE ko iyo ndirimbo batigeze bayishyira hanze ko bagiye batungurwa no kumva iri ku maradiyo yo mu Rwanda batarayibahaye.
Iyo wumvise izo ndirimbo ebyiri wumva ko ari zimwe. Iya mbere “Nyizera”,ari nayo Mr D avuga ko ari iye yumvikanamo ijwi rya Safi aririmba inyikirizo, ariko ibitero bikaririmbwa na Mr D.
Mu ya kabiri yitwa “Ukuri” Urban Boyz baririmbanye na Knowless, inyikirizo ni ya yindi ya Safi nyine, ariko ibitero bikaririmbwa na bagenzi be bo muri Urban Boyz hamwe na Knowless. Iyi ndirimbo byumvikana ko yo isa n’ivuguruyemo haba mu miririmbire, imicurangire no mu njyana.
Mr D uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse agira ati ”Uyu munsi ubwo narimo ndeba ku mbuga zitandukanye hirya no hino z’imyidagaduro nkunda, naje kubona indirimbo ya Urban Boyz bafatanyije na Knowless bayita “Ukuri”, byantunguye cyane nibaza ibyo ari byo niba ari yo mpano itsinda rikomeye rizwi nka Urban Boyz guhora rishaka ko duhora mu makimbirane."
"Njye sinkunda amakimbirane kuko ntaho yangeza, ariko ndibaza ese nakora iki? Mumfashe nk’abantu bakunda muzika kandi bifuza ko umuntu yatera imbere kubera impano ye.”
Safi we aganira na IGIHE yemeye ko iyo ndirimbo iri muzo yari yarakoranye na Mr D, bagikorana. Gusa avuga ko baje gutandukana nuko Mr D akajyana indirimbo ze, na Safi akajayana ize ku buryo buri wese yagiye azikoresha uko ashatse.
Safi avuga ariko ko iyo ndirimbo yamunaniye kuyirangiza, ku buryo avuga ko itarasohoka kandi akavuga ko na Mr D atigeze ayirangiza ngo ayisohore. Safi avuga ko iyo ndirimbo ikiri mu bibazo itemerewe gucurangwa ku maradiyo.
Safi yavuze ko yihanangirije amaradiyo kudacuranga iyo ndirimbo kuko itarasohoka.
Safi yagize ati “twari inshuti mukorera imishinga, tugira ibibazo turatandukana; nafashe imishinga yanjye nawe afata iye. Iriya ndirimbo twayikoze tukiri kumwe ntiyarangira, sinabonye umwanya wo kuyirangiza nawe ni uko. Iyo ndirimbo ntiyemewe namba, nagiye nyumva ku maradiyo.”



















TANGA IGITEKEREZO