00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz bagarutse i Kigali

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 8 October 2013 saa 03:07
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2013, itsinda rya Urban Boyz ryahagurutse i Buruseri bagaruka i Kigali mu Rwanda.
Aba bahanzi ubusanzwe bateganyaga kubanza kwerekeza mu bindi bihugu byo mu Burayi gukoranayo indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye barimo Corneille Nyungura, ufite inkomoko mu Rwanda, cyangwa se uwitwa Azawa.
Gusa amakuru dukesha mugenzi wacu, Karirima A. Ngarambe, umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi, avuga ko izi gahunda zahindutse, ahubwo ko nyuma yo (…)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2013, itsinda rya Urban Boyz ryahagurutse i Buruseri bagaruka i Kigali mu Rwanda.

Ifoto ya yafotowe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri; Urban Boyz mbere gato y’uko burira indege Zaventem (Ku kibuga cy’indege i Buruseri mu Bubiligi) bagaruka i Kigali

Aba bahanzi ubusanzwe bateganyaga kubanza kwerekeza mu bindi bihugu byo mu Burayi gukoranayo indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye barimo Corneille Nyungura, ufite inkomoko mu Rwanda, cyangwa se uwitwa Azawa.

Gusa amakuru dukesha mugenzi wacu, Karirima A. Ngarambe, umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi, avuga ko izi gahunda zahindutse, ahubwo ko nyuma yo kuririmba bahisemo guhita bagaruka i Kigali.

Justin Karekezi, wateguye iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko Urban Boyz ari bo bisabiye guhindurirwa amatike y’indege akigizwa imbere, kubera igitaramo gikomeye bateganya kuririmbamo i Kigali.

Iyi akaba ari nayo mpamvu bahisemo guhita bagaruka, aho kujya gukora izindi ngendo z’ubutembere no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi mu Burayi.

Biteganijwe ko bagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa moya n’igice z’umugoroba (6:30PM-7:30PM)

Aba bahanzi, bari bagiye mu Bubiligi batumiwe mu gitaramo cyo gutora Nyampinga na Rudasumbwa b’u Rwanda muri iki gihuigu, bitwaye neza nk’uko umunyamakuru wacu yabyanditse.

Uko igitaramo cyagenze mu mafoto:

Urban Boyz baririmbiye abakunzi babo muri iki gitaramo
Urban Boyz bataramye baririmba indirimbo zabo zikunzwe karahava
Humble na Safi baririmba; bagaragaje akanyamuneza bari bafite ko gutarama bwa mbere i Burayi
Urban Boyz baririmbye bashimisha abafana
Iki gitaramo, Urban Boyz baririmbye bacurangirwa LIVE
Abafana bari benshi kandi bagaragaza ko bishimiye iki gitaramo
Nizzo ari kuririmbira hafi y'ibyuma byabacurangiraga LIVE
Nizzo, uheruka kugirana ubushyamirane na Muyoboke kubyo kutiga kwe, aseka amwenyura agaragaza ko anyuzwe n'uko abafana bakiriye Urban Boyz
Safi areba mugenzi we Humble, baririmbira abafana bari bakubise buzuye
Benshi mu bafana bifuzaga kwifotorera amafoto yabo bwite ya Urban Boyz i Buruseri mu Bubiligi
Urban Boyz baririmbye babira ibyuya
Abafana bageze aho bakurura Urban Boyz bashaka kubakoraho
Safi, umwe mu nkingi za mwamba z'itsinda rya Urban Boyz
Abafana bari benshi baririmbana na Urban Boyz
Abafana ba Urban Boyz bagaragaje ko bishimiye iri tsinda

Foto: Karirima A. Ngarambe/IGIHE-Belgique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages