00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin azamurika Album ye ya mbere mu bitaramo bibiri bya Live

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 2 July 2012 saa 12:35
Yasuwe :

Tariki ya 3 n’iya 4 Nyakanga, umuhanzi Uncle Austin azamurika Album ye ya mbere yise “Nzakwizirikaho Ibihe Byose”, mu bitaramo bibiri byose bizaba ari imbonankubone n’inyumvankumve (full live).
Aganira na IGIHE, Uncle Austin avuga ko yakomeje guhindura kenshi gahunda yo kumurika iyi Album ariko ko noneho aya matariki ari ndakuka. Yagize ati: “Nahereye umwaka ushize ntegura Launch zikagenda zipfa zikagenda zihindurirwa amatariki, ntegura mu kwa Gatatu birapfa kuko ntari kubihuza na Salax, (…)

Tariki ya 3 n’iya 4 Nyakanga, umuhanzi Uncle Austin azamurika Album ye ya mbere yise “Nzakwizirikaho Ibihe Byose”, mu bitaramo bibiri byose bizaba ari imbonankubone n’inyumvankumve (full live).

Aganira na IGIHE, Uncle Austin avuga ko yakomeje guhindura kenshi gahunda yo kumurika iyi Album ariko ko noneho aya matariki ari ndakuka. Yagize ati: “Nahereye umwaka ushize ntegura Launch zikagenda zipfa zikagenda zihindurirwa amatariki, ntegura mu kwa Gatatu birapfa kuko ntari kubihuza na Salax, nongera mbyigiza inyuma. Ariko ubu ngiye kumurika Album ya mbere.”

Igitaramo cya mbere kizaba tariki ya 3 Nyakanga kizabera kuri Cadillac Night Club guhera saa mbiri z’ijoro (8PM). Iki gitaramo kizaba kigamije gusuhuzanya n’abahanzi bazaba baturutse hanze y’u Rwanda barimo Goodlyfe na Jackie Chandiru no kumva no kureba amashusho y’indirimbo za Uncle Austin.

Igitaramo cya kabiri cyo kizaba tariki ya 4 Nyakanga 2012 kuri Stade Amahoro (Parking) guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Igitaramo gikuru muri ibi ni icyo kuwa 4 Nyakanga kizaba kirimo abahanzi nyarwanda nka Kitoko, King James, Tom Close, Riderman, Jay Polly, Knowless, Urban Boyz, Dream Boyz, TBB, Dre De Andre, Bruce Melodie, Queen Cha, Naason, Fireman.

Hazagaragaramo kandi n’abahanzi bakomoka mu gihugu cya Uganda ari bo Radio na Weasle hamwe na Jackie Chandiru. Kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu (5,000Frw) muri V.I.P. na 2000 Rwf ahasanzwe.

Uncle Austin arashyize amurika Album ye ya mbere

Ibi bitaramo byo kumurika Album ye ya mbere “Nzakwizirikaho Ibihe Byose” byateguwe na Kampani isanzwe itegura ibitaramo yitwa Rwanda Stars Ltd ikuriwe na Jake Kagabo wahoze ari umujyanama wa Tom Close.

Byatewe inkunga ikomeye na Kampani y’itumanaho ikorera mu Rwanda ya MTN hamwe na Kampani ikora iby’ingendo z’indenge yo muri Uganda yitwa Air Uganda, BPR, Primus, EAP, Hoteltech n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Uzinjira mu gitaramo kizabera kuri Stade Amahoro azahabwa ikarita y’mafaranga 500 muri telefone ye anahabwe CD y’umwimerere y’indirimbo za Uncle Austin.

Reba HANO amashusho y’indirimbo Nkunda u Rwanda ya Uncle Austin.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Nkunda u Rwanda By Uncle Austin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .