Uyu muhanzi wibanda ku njyana ya Afrobeat mu bihangano bye, mu gihe cyashize ntiyakunze kuvuga mu itangazamakuru iby’urukundo rwe na Mwiza Joannah basigaye babana, cyane ko yari ataratandukana n’umugore wa mbere mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu mpera za Kanama 2015 nibwo mu itangazamakuru hagiye havugwa inkuru y’uko Uncle Austin asigaye abana n’umukunzi we mushya Joannah, ntibyakirwa neza n’uwo bari barasezeranye wahise amujyana mu nkiko amushinja ubuhemu no kutita ku mwana babyaranye.
Uncle Austin yaje gutandukanywa na Mbabazi Liliane mu buryo bwemewe n’amategeko mu mpera za 2015 ari nabwo umukunzi we mushya yibarutse umwana w’umukobwa. Kuva icyo gihe uyu muhanzi na Mwiza Joannah ntibongeye kugira icyo batinya mu gushyira hanze iby’urukundo rwabo.
Mu gihe kuri uyu wa 5 Ugushyingo Mwiza Joannah yizihiza isabukuru, Uncle Austin yanditse kuri Instagram avuga ko uko iminsi ishira indi igataha ari ko urukundo rwabo rurushaho gukura bitandukanye n’ibihe yagiranye n’umugore wa mbere batandukanye.
Yagize ati “Ni urukundo rwanjye kandi ‘ndashaka kuzaba na we ibihe byose’ niyo ndirimbo iza mu mutima wanjye iyo ntekereje kuri wowe […] Uyu munsi ni isabukuru yawe, ngukunda cyane ku buryo urwo nagukunze ejo hashize rufuhira urwo ngukunda uyu munsi.”
Uncle Austin na Mwiza Joannah bafitanye umwana umwe w’umukobwa witegura kuzuza umwaka umwe avutse, bamwise London Ava Luwano. Uyu aza yiyongera ku wo uyu muhanzi yabyaranye n’umugore we wa mbere uri mu kigero cy’imyaka icumi.
Mu muziki, Uncle Austin yaherukaga gusohora indirimbo "Rwancanze" yashyize ahagaragara nyuma y’igihe kinini asabwa n’abafana kongera kwigaragaza. Ubusanzwe akora akazi k’itangazamakuru, biri no mu byo yakunze kuvuga ko bitamworohera kubibangikanya no gukurikirana ibikorwa bye mu muziki.
TANGA IGITEKEREZO