Mu mpera za Kanama 2015 nibwo mu itangazamakuru hagiye havugwa inkuru y’uko Uncle Austin asigaye abana n’umukunzi we mushya Joanah, iyi nkuru yageze ku mugore we w’isezerano Mbabazi Liliane avuga ko bimubabaje ndetse anashinja Austin ubuhemu.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Uncle Austin, uyu mugabo yemeje amakuru ya gatanya ndetse avuga ko ubu icyo ashyize imbere ari ukwita ku mukunzi we Joanah no kwiteza imbere.
Yagize ati “Nibyo namaze gutandukana na we(Liliane) byemewe n’amategeko.”
“Ubu mfite umukunzi mushya kandi ngiye kurushaho kumwitaho no kwiteza imbere ku giti cyanjye.”
Uncle Austin usanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss Fm yavuze ko iyi gatanya yayisabye kuva mu mwaka wa 2010 ariko ubu akaba aribwo ayihawe.
Ati “Gatanya nayisabye mu mwaka wa 2010 ariko icyo gihe nta mbaranga nyinshi nabishyiragamo ni yo mpamvu byagiye bitinda ariko ubu nibwo maze kuyibona.”
Twagerageje kuvugana na Mbabazi Liliane wahoze ari umugore wa Uncle Austin ariko ntibyadukundira kuko umurongo we wa telefone wari ufunze.
Uncle Austin na Mbabazi Liliane basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2006, batandukanye bari bafitanye umwana umwe w’umuhungu.
TANGA IGITEKEREZO