Umuririmbyi uzwi ku izina rya Uncle Austin wari wafashwa na Polisi akurikiranyweho icyaha cy’Ubuhemu yaraye arekuwe kuri uyu wa kane tariki ya 06 Kamena 2014.
Afatwa, Polisi yari yatangaje ko akurikiranweho icyaha cy’ubuhemu, aho yanahamagawe inshuro eshatu ntiyitabe bikaba ngombwa ko ubushinjacyaha busohora urupapuro rwo kumuhagarika.
Bwari ubugira kabiri Austin atabwa muri yombi kuva uyu mwaka wa 2014 watangira.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ku rubuga rwa facebook, Uncle Austin yanditse kuri Facebook ngo “Freedom is not Free.” Bishatse kuvuga ngo “Kwidegembya ntabwo ari ubuntu” ugenekereje mu Kinyarwanda.
Umunyamakuru wa IGIHE yagerageje kuvugisha Uncle Austin mu bihe bitandukanye ntiyabasha kumubona ku murongo wa telefone ye igendanwa. Nyuma y’umwanya yaje kwitaba atangaza ko adafite akanya ko kuvuga kuri telephone kuko yari muri ‘Sauna’.
Hagati aho, ku rubuga rwa facebook, Uncle yongeye gutangaza ko afite indirimbo nshya yasohotse uyu munsi yitwa ‘Uko tayari’. Yavuze ko yakozwe na Producer Junior Multisystem.
TANGA IGITEKEREZO