00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin yapfushije mushiki we

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 5 April 2016 saa 08:33
Yasuwe :

Umuririmbyi Uncle Austin ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha mushiki we bakurikirana , yaguye muri Uganda aho amaze igihe arwariye.

Umuvandimwe wa Uncle Austin wapfuye yari amaze igihe arwaye ndetse mu minsi ishize yashizemo umwuka amasaha make aza kongera kuzanzamuka asubizwa mu bitaro.

Uncle Austin yabwiye IGIHE ko agwa mu ntege uyu mushiki we yapfuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mata 2016.

Ati “Ni we nkurikira, yarankundaga cyane, ni umuntu twafashanyaga muri byinshi.”

Kuri Instagram yanditse avuga ko mushiki we amusize mu gahinda gakomeye, ati “Naragukundaga cyane mushiki wanjye. Iyi tariki ya Gatanu nibwo twabuze papa wacu none nawe uragiye […] Ruhukira mu mahoro ariko udusize mu marira.”

Mu ntangiriro za Werurwe 2016 Uncle Austin yagiye muri Uganda gushyingura mubyara wahitanwe n’impanuka y’imodoka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .