Uncle Austin akunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Bihemu” na “Urwo Ngukunda ft Buravan”. Yakoranye indirimbo zitandukanye na Bruce Melody harimo iyitwa Nashima, Miss Rwanda n’indi mishinga inyuranye.
Uyu muhanzi yavuze ko bwa mbere yumva Bruce Melody yamubonyemo impano yihariye ndetse by’umwihariko amwerera kuririmbana na we mu mwaka wa 2013 mu gihe benshi mu banyamuziki batamwiyumvagamo nyamara nyuma y’imyaka mike amaze kunyura benshi.
Ati “Buri mubyeyi anezezwa n’ibyishimo by’umwana we. Kuva duhura bwa mbere tugahita tunaririmbana, watinye kubinsaba mbwira Producer Piano nti reka tuyikore…”
Uncle Austin yavuze ko bwa mbere Bruce Melody yatinye kumubwira ko yifuza ko bakorana indirimbo gusa undi yahise abimwemerera ataranahingutsa iryo jambo.
Ati “Nari ngufitemo icyizere mu gihe nta muntu wabikozwaga, mu gihe nta muntu wacurangaga indirimbo zawe kuri Radiyo ariko ubu buri wese arabikora. Guca bugufi kwawe n’impano wifitemo bikwiye ikamba.
Bruce Melody, umwe mu bahanzi icumi bahatanira Primus Guma Guma Super Star, ari mu ba mbere bahabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe hashingiwe ku miririmbire ye n’umubare w’abafana afite mu bice bitandukanye by’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO