Uncle Austin uririmba mu njyana ya Dancehall na Afrobeat yasoje icyumweru gishize akenyereye ku gahinda. Icyago cya mbere yagize ni urupfu rwa mushiki we wapfuye kuwa Gatanu, gusa hashize amasaha make yarazutse asubizwa mu bitaro.
Mu gihe bari batangiye kwishimira ko umuvandimwe wabo yongeye gusubira mu buzima, inkuru mbi yatashye mu muryango ‘ko mubyara wa Uncle Austin yaguye mu mpanuka y’imodoka aje gutabara uwari wapfuye’.
Uncle Austin ati “Ni mu cyumweru gishize byabaye, nagiye muri Uganda bambwiye ko mushiki wanjye nkurikira yapfuye, n’amatangazo yari yamaze gutangwa twiteguye gushyingura.”
Umurambo wa mushiki wa Uncle Austin wari washyizwe mu buruhukiro mbere y’uko ushyingurwa, abaganga baje guhamagara umuryango bawubwira ko umuntu wabo yazutse.
Ati “ Muganga yatubwiye ko umuntu wacu yazutse asubizwa mu bitaro […] Ubu ari kuvurirwa muri Soins Intensif(ahavurirwa indembe).”
Mubyara wa Uncle Austin ngo yazize impanuka y’imodoka ubwo yari mu rugendo aza ku itabaro.
Ati “Uwo wundi wapfuye ni mubyara wanjye, twarakuranye. Yazize impanuka, ni imodoka yamugonze.”
TANGA IGITEKEREZO