Luwano Austin, umuhanzi wo mu Rwanda mu ndirimbo za kinyafurika ndetse akaba n’umunyamakuru kuri Radio KFM, wari watawe mu maboko ya Polisi y’u Rwanda aho yakekwagaho icyaha cyo gutanga Sheki itazigamiwe, nyuma yo gufungurwa agiye gushyira hanze Indirimbo yo guhimbaza Imana.
Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 6, nibwo Uncle Austin yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda, aho yakekwagaho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe.
Uyu muhanzi waririmbye "Nzakwizirikaho", Ndavugiriza n’izindi yarekuwe ava aho yari afungiwe kuri Polisi Sitasiyo ya kicukiro.
Aganira na IGIHE, uyu muririmbyi bakunze kwita Uncle Austin, yavuze ko basanze icyaha yaregwaga kitamuhama akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yahise umurekura.
Mu magombo ye yagize ati: “ Iyo umuntu ari umwere ntabwo atinda hariya, ubu ndi free (ndidegembya) guhera ejo ku mugoroba, kandi mfite imbaraga nyinshi zo gukora nk’uko bisanzwe.”
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda, Bwana Alain Mukurarinda yatangaje ko Uncle Austin yarekuwe nyuma yo kwishyura amafaranga yagombaga umuntu yahaye Sheki itazigamiwe ndetse anatanga amande nk’igihano.
Yagize ati: "...ku cyaha nka kiriya iyo tutarageza ikirego mu rukiko, habo iyo umuntu yishyuye akanacibwa igihano cy’amande akarekurwa....Icyaha yaragikoze ariko yanahawe ibihano niyo mpamvu yatashye idosiye irangirira aho."
Ku rundi ruhande, Uncle Austin yanatangarije IGIHE ko agiye gushyira hanze imwe mu ndirimbo izaba iri kuri album yakoze izaba iriho indirimbo zihimbaza Imana yise ‘ Urinde?’
Amwe mu magambo agize iyo ndirimbo aravuga ngo “ko Imana inkunda wowe urinde ko undwanya ?”
Austin arahumuriza abafana be bari bababajwe n’ifungwa rye ndetse akanabwira n’abari bishimiye ko yari yatawe muri yombi na Polisi. Aha yagize ati: “ Swata”
TANGA IGITEKEREZO