Umuhanzi Jean Pierre Nimbona, uzwi ku izina rya Kidum Kibido, azitabira iserukiramuco rizahuza Abahanzi Nyafurika hamwe n’abahanzi bo mu bihugu bya Caraibe, rizaba tariki ya 24 Kamena 2012.
Iri serukiramuco ryiswe ‘Festival afrique-Carib’ rizabera ahitwa Esplanade, Almere mu Buhollandi.
Nk’uko bigaragara ku mpapuro zigaragaraza iki gitaramo (affiches), ruri ku rubuga rwa worldareggae.com dukesha iyi nkuru umuhanzi ukomeye azaba ari Shaggy.
Urutonde rw’abandi bahanzi bazaryitabira barimo na Kidum ni Shaggy (Dancehall, Jamaican), Maykel Blanco Su Salsa Mayor (Salsa, Cuba), Krosfyah (Soca, Barbados), Kidum (Zouk, Burundi) na Naks Kaseco Loco (Kaseko & Kawina, Suriname).
Mu kiganiro na Ahmed Pacifique, umujyanama wa Kidum uba mu Rwanda, yatangarije IGIHE ko kugaragara muri iri serukiramuco kwa Kidum ari ishema ku muhanzi Kidum kandi ko bifite igisobanuro gihanitse ku bamukunda. Yagize ati:”yego ni iserukiramuco rihuza Afurika na Jamaica. Ni indi ntera nziza, twakwishimira.”
Umuhanzi Kidum aheruka gukorera kuwa 26 Gicurasi 2012 i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’uko tubikesha akeza.net, urubuga rwandika rwibanda ku makuru y’imyidagaduro mu Burundi. Amakuru dukesha Ahmed avuga ko iki gitaramo cyagenze neza.
Kidum azaba ari mu Rwanda kuwa 16 Kamena mu muhango wo “Kwita Izina Ingagi”, kuri uwo mugoroba akazanacurangira Cadillac i Kigali. Kuwa 24 na 25 Kidum azaba ari Amsterdam na Oslo mu bitaramo.
Mapenzi, indirimbo ya Kidum



















TANGA IGITEKEREZO