00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 5 August 2013 saa 01:02
Yasuwe :

Nitwa Intore Tuyisenge Jean de Dieu, ndi mwene Mukotanyi Edouard na Mukabaramba Jacqueline. Navutse kuwa 27 Nyakanga 1990, mvuka mu muryango w’abana 8 nkaba ndi uwa 2. Navukiye mu Karere kaKirehe Intara y’i Burasirazuba.
Ubuhanzi nabugiyemo mpereye mu kuririmba muri Korali, hanyuma nza gutangira kujya ndirimba indirimbo zisanzwe mpereye mu kwitabira amarushanwa afite insanganyamatsiko zabaga zatanzwe. Amwe muyo natsinze ni nk’amarushanwa yateguwe u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 25 (…)

Nitwa Intore Tuyisenge Jean de Dieu, ndi mwene Mukotanyi Edouard na Mukabaramba Jacqueline. Navutse kuwa 27 Nyakanga 1990, mvuka mu muryango w’abana 8 nkaba ndi uwa 2. Navukiye mu Karere kaKirehe Intara y’i Burasirazuba.

Ubuhanzi nabugiyemo mpereye mu kuririmba muri Korali, hanyuma nza gutangira kujya ndirimba indirimbo zisanzwe mpereye mu kwitabira amarushanwa afite insanganyamatsiko zabaga zatanzwe. Amwe muyo natsinze ni nk’amarushanwa yateguwe u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 25 y’umubano mwizarufitanye n’intara ya Lenani Palatina yo mu gihugu cy’u Budage.

Mu mwaka wa 2007 nibwo natangiye guhanga indirimbo zivuga ku itorero ry’igihugu zirimo nk’Intore Izirusha Intambwe n’izindi. Mu mwaka wa 2010, nibwo nakoze indirimbo yanjye yamenyekanye kurusha izindi yitwa Tora Kagame Paul, nuko ntangira kwinjira ntyo mu rubuga rw’abahanzi nyarwanda. Iyo ndirimbo yaje no gutuma ntoranywa nk’umwe mu bahanzi bafashije Perezida wa Repubulika mu gikorwa cyo kwiyamamaza tubinyujije mu buhanzi bwacu.

Ku itariki ya 6 Kamena 2011 naje kwerekeza muri USA, ndi kumwe n’abandi bahanzi batoranyijwe (Massamba, Kitoko, Kizito, Edouard, Gasumuni, Mico, Miss Jojo n’abandi) mu bitaramo byitwa Rwanda Day, byabereye i Chicago. Mu kuririmbira (aho muri Chicago) indirimbo zanjye nka Unkumbuje u Rwanda, Ak’imuhana, byamfashije kwagura inganzo yanjye haba mu bitekerezo, mu bunararibonye ndetse no kunguka ubumenyi mu kuririmbira abantu benshi mu bitaramo bikomeye.

Kizito, Intore Tuyisenge na Eric Senderi

Ubu mfite indirimbo 28 zikubiye kuri album zanjye ebyiri arizo : Intore Izirusha Intambwe na Unkumbuje u Rwanda. Ndi gukora indirimbo nyinshi nshya zirimo Burera Nziza n’iyitwa Kirehe, zizaza zikurikira iyo nashyize hanze muri iyi minsi yitwa N’ubwo u Rwanda ari Igihugu Gito.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Ak’Imuhana By Tuyisenge Jean de Dieu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .