Byinshi mu bihangano bya Tuyisenge Intore byibanda ku gutaka u Rwanda, kuvuga ibyiza byarwo, no kwerekana intambwe rugenda rutera mu iterambere ngo abari hanze yarwo barusheho kumenya aho rugeze. Ibi akavuga ko yasanze bikumbuza Abanyarwanda batarubamo igihugu cyababyaye, ari nayo mpamvu ubu uyu muhanzi yahimbye indirimbo nshya iha ikaze Diaspora Nyarwanda bifuza gutahuka.
Ubwo yasobanuraga IGIHE impamvu yahisemo guhimba iyi ndirimbo, Tuyisenge yagize ati ”Nyuma y’aho nkoreye indirimbo nise “Unkumbuje u Rwanda”, namaze kubona ko Abanyarwanda batazaza mu Rwanda ngo baze nk’ibimanuka ahubwo ko bazaza nk’intore, bazaza bakirwe. Ubu nabahimbiye indirimbo bazaza baririmba.”
Tuyisenge avuga ko impamvu akunda guhimba indirimbo zivuga ku byiza bitatse u Rwanda ahanini zikangurira ababa hanze y’u Rwanda kugaruka mu Rwababyaye, ari uko asanga u Rwanda rugizwe n’abarutuyemo ndetse n’abari hanze yarwo.
Avuga kandi ko ubutumwa bwe bugamije gutuma buri Munyarwanda agaragaza uruhare rwe mu kubaka igihugu cyamubyaye.
Yagize ati ”Impamvu ni uko u Rwanda ari urw’abarurimo, abari muri diaspora n’abari hanze. Mba mbagaragariza ko uruhare rwabo rukenewe mu iterambere ry’igihugu nk’Abanyarwanda, bundi bwa wa mugani ngo ‘Imana ifasha uwifahishe’, kandi n’ak’i Muhana kaza imvura ihise”.
Tuyisenge Intore ni umwe mu bahanzi bakunze kumvikana mu ndirimbo zitaka ibyiza by’u Rwanda. imwe mu ndirimbo ze zamamaye cyane hirya no hino ku isi ni indirimbo yise ‘Tora Kagame’ indirimbo yifashishijwe mu kwamamaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2010.
TANGA IGITEKEREZO