00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intore Tuyisenge asanga hakiri icyuho mu gutanga ubutumwa kw’abahanzi nyarwanda

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 21 January 2012 saa 10:05
Yasuwe :

Kuba abahanzi benshi baririmba bibanda ku gutanga ubutumwa bw’urukundo gusa, umuhanzi Intore Tuyisenge abifata nk’imwe mu mbogamizi zikomeye zikigaragara mu gutanga ubutumwa kw’abahanzi nyarwanda.
Uyu muhanzi avuga ko bibanda ku butumwa bumwe gusa kandi hari ubutumwa butandukanye bagombye kugeza ku banyarwanda.
Intore Tuyisenge washyize ahagaragara indirimbo yise “Uburezi Bufite Ireme”, avuga ko ari gake usanga abahanzi basohoye ibihangano bidashamikiye ku rukundo kandi biba bikenewe. (…)

Kuba abahanzi benshi baririmba bibanda ku gutanga ubutumwa bw’urukundo gusa, umuhanzi Intore Tuyisenge abifata nk’imwe mu mbogamizi zikomeye zikigaragara mu gutanga ubutumwa kw’abahanzi nyarwanda.

Uyu muhanzi avuga ko bibanda ku butumwa bumwe gusa kandi hari ubutumwa butandukanye bagombye kugeza ku banyarwanda.

Intore Tuyisenge washyize ahagaragara indirimbo yise “Uburezi Bufite Ireme”, avuga ko ari gake usanga abahanzi basohoye ibihangano bidashamikiye ku rukundo kandi biba bikenewe.

Akomeza avuga ko kuri we yahisemo kujya mu guhanga mu cyiciro cyo gutanga ubutumwa kuko abibona nk’inshingano ze nk’umunyarwanda. Yagize ati:”Nibwo butumwa numva nageza ku Banyarwanda, niyumvamo ko ari bwo mba ngomba kugeza ku Banyarwanda”.

Uyu muhanzi avuga kandi ko kuba aririmba yibanda ku gutanga ubutumwa butandukanye ari uko asanga abandi bahanzi badakunda guhanga ibihangano nk’ibi.

Yagize ati:”Izi ndirimbo zifite ubutumwa bumwe bw’urukundo ziririmbwa na benshi, si uko nanze kurushanwa n’abandi, ahubwo ni uko mbona ko ubutumwa nk’ubu bukenewe”.

Dore bumwe mu butumwa uyu muhanzi atanga mu bihangano bye:

Intore Tuyisenge JD

Ati: "Mu ndirimbo Uburezi bufite ireme nerekana uburyo abanyarwanda bagiye bahezwa byatumye badindira ntibabashe gutera imbere nkerekana ko ubu Leta yahaye amahirwe umuntu wese ngo abashe kwiga”.

Mu yitwa ‘Unkumbuje u Rwanda’; “Nereka amahanga n’Abanyarwanda baba hanze ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, kuko nzi ko hari abavuga u Rwanda uko rutari nkerekana ukuri kw’ishusho y’u Rwanda rw’ubu”.

Muri ‘Ak’imuhana’, “Nkangurira buri wese gutanga serivise nziza ku baza batugana no gukorana umurava mubyo bakora byose kugira ngo igihugu cyacu kirusheho gutera imbere”.

Mu yitwa ‘Intore z’abahizi’, “Nashakaga kwigisha Abanyarwanda muri rusange imitwe y’intore zo mu turere twose n’ibyiciro kugira ngo barusheho kumenya no kujijukirwa n’ibikorwa by’intore mu rwego rwo kubigisha kwivuga no gusabana.”

Mu yitwa ‘Intore Izirusha Intambwe’, “Ubutumwa bwo gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wagaruye itorero ry’igihugu kugira ngo ritwibutse indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda. Muri iyi ndirimbo kandi nerekanaga uburyo Abanyarwanda bumvaga Itorero ry’igihugu rikigaruka nkanabasobanurira icyo itorero ry’igihugu ari cyo”.

Umuhanzi Tuyisenge avuga ko mu minsi ya vuba ateganya no gushyira hanze indirimbo yise ‘Filozofiya’ aho azaba asobanura imyigishirize ya gahunda y’iterambere ry’igihugu binyuze mu miyoborere myiza.

Umva indirimbo za Tuyisenge urebe n’amwe mu mafoto ye mu bihe bitandukanye, unamenye ubuzima n’amateka bye ukanda Hano . Reba n’abandi bahanzi nyarwanda ukunda ukanda Hano .



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .