Intore Tuyisenge Jean de Dieu ari gufata amashusho y’indirimbo ye “Unkumbuje u Rwanda” yitiriye Album, aho avuga ko yifuza kugaragaza isura nyayo y’iterambere u Rwanda rugezeho nk’uko abiririmba muri iyi ndirimbo icuranze mu mudiho wa Kinyarwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Tuyisenge yagize ati “muri iyi ndirimbo nagaragajemo tumwe mu duce nyaburanga nka Karongi (Kibuye), uruganda r’amakaro rwa Nyagatare, Isumo rya Rusumo, isuku y’Umujyi wa Kigali n’ibindi”.

Yongeraho ati “Nifuje ko iyi ndirimbo yazagaragaramo ibikorwa cyane kurusha amagambo, ibi bikorwa nzabivanga n’imbyino gakondo n’amashusho yerekana iterambere u Rwanda rugezeho”.
Tuyisenge, usanzwe uririmba indirimbo zitaka zikanareshya abashoramari bo hanze kugana u Rwanda, aso0za agira ati “Ndacyakeneye ariko ibitekerezo kugira ngo iyi ndirimbo ‘Unkumbuje u Rwanda’ izanogere abantu”.
Mu gihe cya vuba, Tuyisenge azashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo.
TANGA IGITEKEREZO