Mu cyumweru gishize, umuhanzi uririmba indirimbo za gakondo Intore Tuyisenge Jean de Dieu, w’imyaka 23, yafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’i Nyamirambo azira kugura telefone y’ibihumbi birindwi ya Nokia y’injurano. Iyi telephone yibanywe na Ipad igura ibihumbi magana ane na mirongo itanu y’u Rwanda (450,000Rwf).
Aganira na IGIHE, Tuyisenge yagize ati “Ni agatelefone ka nokia nari naguze ku Iposita ngaha murumuna wanjye. Baje kugafata nuko ababwira ko ari njye wayimuguriye nuko njyayo kubisobanura. Namazeyo umunsi umwe”.
Tuyisenge avuga ko kugira ngo afungurwe yabanje gutanga ingwate y’amafaranga angana n’ibihumbi magana ane na mirongo itanu, ahwanye n’agaciro k’iyo Ipad yibwe.

Tuyisenge agira ati “Nabwo na nyir’ukwibwa telefone yerekana ko n’ubwo telefone ari twe twayifatanywe twasohotse twemeranyije ko tugiye gufatanya gushakisha”.
Tuyisenge yabwiye IGIHE ko ibikorwa bye bya muzika bikomeje, ubu akaba afite indirimbo ivuga ku buhinzi n’ubworozi nshya yitwa “Gahorane Imana” yagejeje imbere y’akanama k’abashinzwe kuyijora mbere y’uko ijya hanze.
TANGA IGITEKEREZO