Mu kiganiro umuhanzi Intore Tuyisenge yagiranye na Sunday Night yemeje ko uyu mukobwa bakundana yitwa Uwihirwe Joyeuse, umwana wa nyirasenge.
Abajijwe igihe bateganya kurushingira, yavuze ko hakiri kare gusa gahunda yo kuzambikana impeta nubwo amatariki atarashyirwa ahagaragara.
Yagize ati “ Haracyari kare cyane kuba nagira icyo mbivugaho ariko uyu ni umwari umutima wanjye ukunda kandi ukamwishimira.”
Intore Tuyisenge na mubyara we Uwihirwe Joyeuse, barabyirukanye ndetse baziranyeho ibintu byinshi ku buryo kuzabana nk’umugore n’umugabo nta kintu na kimwe kizabasoba.
Intore Tuyisenge uri gukorera uyu mukobwa indirimbo y’urukundo yagize ati “Aba i Rwamagana, tumuranye igihe kirekire kuko nyine urumva ni umwana twabyirutse tuziranye ariko ibijyanye n’ibi ndikuririmba muri iyi ndirimbo ntabwo ari igihe kirekire, umwaka urashize.”
Kuba agiye kurushingana na mubyara we ngo nta kibazo na gito abibonamo ndetse agahamya ko n’umuco nyarwanda ubishimangira ko ‘ababyara barabyarana’.

Ati “ Ntabwo nzaba nkoze amahano, banabivuze ukuri, imigani y’imigenurano kuva na kera yagenaga impanuro niyo mpamvu wajyaga wumva ngo ababyara barabyarana, ndumva nta kibazo kirimo ku ruhande rwanjye.”

TANGA IGITEKEREZO