Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi cyane nka “Tom Close” mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2013, aratangirira gukora ubuvuzi mu bitaro bikuru bya Gisirikare by’i Kanombe by’umwihariko mu ishami ry’ubuvuzi bw’indwara z’abana bato.
Tom Close arangije ishami ry’ubuganga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ariko irangiza rye ryari ryavuzweho byinshi kuko ubwo abo biganaga bambikwaga amakanzu banashyikirizwa impamyabumenyi zabo we atigeze agaragara ku rutonde.
Gusa yaje gusobanura ko byatewe n’uko atakoze imenyerezamwuga ku gihe kubera ko byagonganye n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi.
Yagize ati “Ubu ndi umurisansiye ariko guhabwa dipolome nzayihabwa mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka utaha. Graduation yabaye habura icyumweru kimwe ngo nsoze kwimenyereza (stage).”
Akomeza avuga ko agiye kwinjira mu mwuga abyemerewe ndetse ko yujuje ibisabwa kugira ngo umuntu abe umuganga byemewe na Kaminuza y’u Rwanda na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Mu gihe usanga rimwe na rimwe abaganga n’abarimu bakunze kwinubira umushara n’akazi bakora, Tom Close we ngo yiteguye kumara igihe cy’ubuzima bwe gisigaye mu gihe azaba agifite imbaraga ari umuganga.
Nugera ku bitaro by’i Kanombe ukabona ahanditse “Doctor Muyombo Thomas” ni ho uzasanga Tom Close, uyu muhanzi kandi abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda winjiye mu buganga bw’umwuga kandi ari n’umuntu uzwi cyane (star).


















TANGA IGITEKEREZO