Umuhanzi Tom Close avuga ko abahanzi bakabije kumwiba indirimbo bakaziyitirira bagashaka kumuharabika bavuga ko yabibye ibihangano. Imbarutso ni izina ry’indirimbo ‘Rimwe Gusa’ aheruka gusohora, mu gihe itsinda rya Just Family naryo rivuga ko rimaze kurangiza indirimbo nabo bise ’Rimwe Gusa’.
Aganira kuri iki kibazo na bagenzi be (mu majwi IGIHE dufite), Tom Close yumvikanye agaragaza ko yakomeje kwibwa indirimbo yihimbiye kuva kera kugeza na n’ubu. Akavuga kandi ko byakomeje kumugiraho ingaruka mbi kuko bituma isura ye igaragara nabi bikanateza umwiryane n’umwuka mubi mu bafana be.
Tom avuga ko iyi ndirimbo ye ’Rimwe Gusa’ yayijyanye muri Studio ya Bridge Records akayumvisha Producer Junior igitunganywa bityo akaba ari ho hantu akeka ko yibiwe kuko Croidja, umwe mu bagize itsinda rya Just Family akora hafi y’iyo studio.
Yagize ati:” Nkubwire ko ngukunda….. ndusheho kukubwira ko ngukunda (agerageza kubiririmba)... Ya magambo nk’uko yayumvise kwa Junior ahita agenda arayikora”.
Tom yongeraho ati:”Hariya iruhande kwa Junior Croidja niho adodera, buriya yagiyeyo arayumva barangije bajya kuyitanga ku maradiyo itarangiye, n’amagambo yandi bayabuze”.
Gusa Producer Junior mu kiganiro na IGIHE we yavuze ko iyo ndirimbo yayumvanye na Urban Boyz muri Studio agahita ayisiba. Yagize ati:”Yarayizanye ari kumwe na ba Safi ikiri sample (igitunganywa) arayinyumvisha mpita nanayisiba tu. Nanjye byarantangaje ngiye mu Bisumizi mbaza Jimmy, arambwira ngo Tom yarayibibye ngo yayikoze umunsi umwe kandi iyo projet yari imaze igihe mu Bisumizi”.
Twagerageje nomero ya Producer Jimmy wakoze indirimbo ya Tom, dusanga telefone ye izimije cyangwa se ifunze ku buryo bwa codes.
Abagize itsinda rya Just Family bo bavuga ko indirimbo ari bo bayihimbye mbere ya Tom Close. Bahati yirinda gushinja Tom Close ko yaba yarayibibye akavuga ko bishoboka ko ibitekerezo byaba byarahuye; agira ati:“Jyewe nemera ko abahanzi tujya duhuza ingingo (Sujet)”.
Gusa Bahati atunga agatoki bamwe mu bari bari muri Studio Ibisumizi ubwo indirimbo yakorwaga avuga ko akeka ko haba harimo umwe, yadutangarije ariko twirinze kuvuga, yemeza ko yashyiriye Tom amagambo.
Yirinze kugira uwo atunga gatoki, Bahati agaragaza abo bari kumwe indirimbo ikorwa agira ati:”Iriya ndirimbo twe twari turi muri Studio, yari jyewe, Jimmy, Croidja, Peter (umunyamakuru ku Isango Star), Ernesto (wa munyamakuru ukora ku Kibuye), TMS (umuhanzi akaba n’umukozi muri Bridge Studio) na Kamaro umu Paparazzi wo ku Inyarwanda.com. Ni ibintu twandikiye aho ngaho turi kumwe n’abo bantu bose”.
Akomeza avuga uko igitekerezo cyo kuyihimba cyaje agira ati:”Twari dufite ibitekerezo bigera kuri 20, iriya ndirimbo igiye kumara amezi nk’abiri twarayiririmbye twumva Tom asohoye iriya. Tom agisohora iriya twumvise biducanze, amagambo ajya guhura".
T-Brown, Producer wakoze iyi ndirimbo ‘Rimwe Gusa’ ya Just Family avuga ko yatunguwe yumvise ko hari indi ndirimbo bisa yasohotse. Yagize ati:”Sujet (ikivugwa mu ndirimbo) bayishakiye muri Studio kandi indirimbo yabo icyo gihe yari imaze igihe muri Studio”.
Uretse iyi nshuro Tom yigeze kwikoma Kitoko ku ndirimbo ‘Nyongorera’ bahuje izina, yikoma Urban Boyz na King James mu ndirimbo ’Gatebe Gatoki’ ndetse n’umuhanzi Naason mu ndirimbo ‘Nyigisha’ bahuje izina.
Rimwe Gusa By Tom Close
Rimwe Gusa By Just Family


















TANGA IGITEKEREZO