Tom Close yakoranye indirimbo n’Umunyamerikakazi La’Myia yitwa ’’Do me like that’’ aho uyu mukobwa arigata ndetse akanasoma Tom Close uba wiryamiye hasi kandi ibi bitamenyerewe cyane mu Rwanda.
Ugereranije iyi ndirimbo n’iyo aherutse gukorana na Sean Kingston ubona ko harimo itandukaniro rinini kuko bigaragara ko iyi ari kumwe na La’Myia kandi begeranye mu buryo bugaragara nyamara biravugwa kandi byaranagaraye no mu mashusho ya Good Time ko Tom Close atigeze ahura na Kingston.
Aganira na IGIHE, Tom Close yavuze ko yahuye na La’Myia mu gihe yari yagiye gukorana indirimbo na Sean Kingston bagahuzwa n’utunganya muzika witwa Lali wo muri kiriya gihugu ariko anongeraho ko La’Myia ari umuhanzi usanzwe uzi Abanyafurika kuko yanakoranye indirimbo na AY wo muri Tanzaniya ndetse n’Abanyamerika nka Lil’ Romeo.
Abajijwe uko abona Abanyarwanda bazakira iyi ndirimbo dore ko uburyo ikoze batabumenyereye yagize ati “Uko bazayifata kose nzabyakira kuko nayikoze ndeba cyane ku isoko ryo hanze kurusha iryo mu Rwanda.”
Tom Close kandi yasobanuriye IGIHE ko indirimbo yakoranye na Kingston batari kumwe nk’uko byakomeje bivugwa atubwira ko we yagiye atinze bitewe no kubura ibyangombwa agasanga Sean Kingston yaramaze kuririmba ibitero bye hanyuma nawe akaririmbamo ibitero bye nyuma ndetse no gufata amashusho buri wese bakayamufata ukwe n’undi ukwe.
Ariko ngo ibi ntibimutera ikibazo kuko icyangombwa ari ugukora byiza kuruta kuba muri kumwe.
La’Myia Good ni mushiki w’icyamamare muri Hollywood, Meagan Good. Yatangiye muzika mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2001 ubwo we na bagenzi be LeTecia Harrison, Ardena Clark na Quierra Davis-Martin batangizaga group bise Isyss, iyi iza kumenyekana cyane mu mwaka wa 2002 ubwo yashyiraga ahagaragara album yayo ya mbere bise "The Way We Do", iyi ikaba yariho indirimbo bise "Day and Night" baririmbye bafatanije n’umuraperi Jadakiss.
Uyu muhanzi w’Umunyarwanda, Tom Close ni we muhanzi muri aba twakwita ko bakiri bato, umaze guca agahigo mu gukorana indirimbo n’ibyamamare mpuzamahanga bitari bike muri Uganda, Tanzaniya, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Burundi.
Reba amashusho hano
http://www.youtube.com/watch?v=prhJODlhBZg


















TANGA IGITEKEREZO