Umuhanzi Tom Close, wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star I, yasabye anakwa umukobwa bamaze igihe bakundana witwa Niyonshuti Ange Tricia, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2013.
Ibi birori byo gusezerana Kinyarwanda byabereye Kimironko, byatashywe n’abahanzi benshi barimo Knowless, Dream Boyz, Christopher, Producer Clement Ishimwe, usanzwe ukorana na Tom muri Kina Music, Uncle Austin n’abandi.
Uretse aba bahanzi bari bambariye Tom Close hari harimo na ba Nyampinga babiri Akazuba Cynthia, Mutesi Aurore ndetse n’abanyamakuru nka Tijara Kabendera (Magic FM), Etienne Gatanazi (wari umususurutsabirori), Sam Karenzi (Salus) n’abandi.
Tom Close, ubusanzwe witwa Muyombo Thomas, yagaragaje akanyamuneza kenshi muri ibi birori byari byitabiriwe n’abantu barenga magana atanu, biganjemo abo mu miryango ya Tom Close na Tricia n’inshuti za hafi.
Muri ibi birori hagiye hacurangwa zimwe mu ndirimbo za Tom Close zakunzwe cyane mu Rwanda harimo nka “Mbwira Yego”, “Ubuziraherezo” n’izindi.
Kuwa 30 Ugushyingo, Tom Close azashyingirwa imbere y’Imana kuri St Etienne (mu Biryogo).
Foto: Nsanzabera Jean Paul



















TANGA IGITEKEREZO