Umuhanzi Muyombo Thomas, wamenyekanye mu muziki w’injyana ya RnB nka Tom Close, ari mu myiteguro ikomeye y’ubukwe bwe na Niyonshuti Ange Tricia, buzaba tariki 30 Ugushyingo 2013, bukazitabirwa na bamwe mu bayobozi bakomeye b’igihugu.
Nyuma yo kwambika Tricia impeta y’urukundo, yerekana ko bitegura kurushinga, Tom Close yamaze gutangaza ko itariki yo gusaba ari kuri 2 Ugushyingo 2013, naho iy’ubukwe nyirizina ikaba tariki 30 Ugushyingo uyu mwaka.
Tom Close, ubu usigaye ubarizwa muri Kina Music, ntiyashimye gutangaza aho ubukwe buzabera.
Ubu bukwe Tom Close avuga ko buzitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Minisitiri w’umuco na siporo, ubu yizeye neza ko bazaza, n’abandi ataramenya neza niba bazaboneka.
Tom Close na Niyonshuti Tricia, bazambarirwa na bimwe mu byamamare bya hano mu Rwanda bizaba bibaherekeje ku munsi w’ubukwe bwabo, ariko yirinze guhita atangaza amazina yabo.
Biteganyijwe ko Tom Close na Tricia bazatura Kacyiru mu Karere ka Gasabo, hafi y’aho uyu Tom Close yari asanzwe atuye n’ubundi.
Ubu bukwe bwitezweho kwitabirwa n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda nk’uko Tom abitangaza.
Ati: “Umuhanzi wese aratumiwe. Ntawe uhejwe birumvikana.”
Tom Close yavutse tariki 28 Ukwakira 1986, naho Tricia Ange Niyoncuti avuka mu mwaka w’1989.
Impapuro z’ubutumire muri ubu bukwe, ubu zamaze gushyirwa ahagaragara ndetse zatangiye guhabwa abatumirwa.


















TANGA IGITEKEREZO