00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashusho y’indirimbo "Byararangiye" ya Tom Close ni inshamake y’ubukwe bwe (Video)

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 18 January 2014 saa 12:59
Yasuwe :

Mu mashusho y’indirimbo Byararangiye ya Tom Close yaririmbiye umugore we Tricia ku munsi w’ubukwe bwe, hagaragaramo ibice by’ingenzi byaranze ubukwe bwabo.
Mu kiganiro twagiranye na Tom Close, yadutangarije ko impamvu yahisemo gushyira amashusho y’ubukwe bwe muri iyi ndirimbo ari uko yasanze aribwo buryo bwiza bwo kwereka abakunzi be batabashije kubutaha uko bwagenze.
Yagize ati: “Abafana banjye bose ntabwo babashije kwitabira ubukwe bwanjye, baba bifuza kubireba ariko filimi ni ndende, (…)

Mu mashusho y’indirimbo Byararangiye ya Tom Close yaririmbiye umugore we Tricia ku munsi w’ubukwe bwe, hagaragaramo ibice by’ingenzi byaranze ubukwe bwabo.

Ku munsi w'ubukwe bwabo, barabyinanye karahava.

Mu kiganiro twagiranye na Tom Close, yadutangarije ko impamvu yahisemo gushyira amashusho y’ubukwe bwe muri iyi ndirimbo ari uko yasanze aribwo buryo bwiza bwo kwereka abakunzi be batabashije kubutaha uko bwagenze.

Yagize ati: “Abafana banjye bose ntabwo babashije kwitabira ubukwe bwanjye, baba bifuza kubireba ariko filimi ni ndende, navuga ko aya mashusho ari inshamake y’ubukwe bwacu, abatarahageze iyi ndirimbo irabaha isura y’uwo munsi, uko wari wifashe.”

Tom Close kandi yanongeyeho ko yahisemo gukoresha amwe muri ayo mashusho kuko by’umwihariko ari indirimbo yahimbiye umugore we Tricia.

Ati: “ku rundi ruhande ni uko iyi ari indirimbo nakoreye umugore wanjye, nayiririmbiye umugore wanjye Tricia.”

Reba iyi ndirimbo hano:

Abajijwe uko umugore we yifata iyo ayumvishe cyangwa ayirebye, Tom Close yadutangarije ko bimushimisha cyane. Ati: “Mpamya ko bimushimisha n’ubwo hari izindi ndirimbo nagiye nkora ku bwe, ariko iyi iyo ayumvise imwibutsa ubukwe bwacu ukabona biramushishije.”

Tom Close yatangaje ko mu ndirimbo yaba yarakoze hakagira aho akomoza ku rukundo rwe na Tricia harimo “Umutima wanjye”, “ndagukunda” na “Impamvu". Naho Byarangiye ikaba yo ari umwihariko kuko yose yayihimbiye umugore we.

Hagati aho, Tom Close yanashyize hanze indirimbo nshya yise Ibintu byarahindutse ivuga ku myifatire y’abantu bo muri iyi minsi.

Kanda hano wumve indirimbo Ibintu byarahindutse

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages