TNP ni itsinda rigizwe n’abasore 2, ari bo, Trecy na Passy. Gusa ryatangiye ari batatu nuko uwitwa Nilas aza kujya mu mahanga kwiga ibijyanye n’umupira w’amaguru, bituma bakorana gake kuko baba batari kumwe cyane.
Iri tsinda ryatangiye mu mpera z’umwaka wa 2010 ubwo ryasohoraga indirimbo ryise Imisozi n’Ibibaya. yaho ryaje gusohora indirimbo ryise Kamere, nyuma y’amezi atandatu. Nuyma yaho baje gusohora amashusho y’indirimbo 2 bari bakoze. Bahise bakora indirimbo n’umuraperi Riderman, iyo ndirimbo bakaba barayise Kubwinshi.
Indirimbo baheruka gusohora bayise Ndamburiraho Ibiganza bakoreye kwa T-Brown. Aba bahanzi barateganya gukora indi ndirimbo bari baratangiranya na Lick Lick.
Bamaze gutorerwa guhatanira kuba itsinda ryigaragaje muri 2011 mu marushanwa ya Salax Awards ndetse n’umwanya w’abahanzi bakizamuka.
TANGA IGITEKEREZO