TNP imaze imyaka itandatu mu muziki, kuri ubu igizwe na Traccy na Passy ariko rikaba ryari itsinda rigizwe n’abasore batatu aribo Traccy, Nicholas na Passy (inyuguti z’amazina yabo nizo zigize TNP) gusa umwe yaje kuvamo ajya kwiga iby’umupira umuziki awuharira bagenzi be.
Aba bahanzi batangarije IGIHE ko badafite umwanya wo kwicara ahubwo ko bahugiye mu gutegura imishinga yabateza imbere ari nako bashimisha abafana babo.
Mu kiganiro na Passy, yavuze ko uretse aya mashusho bashyize hanze ngo hari indirimbo nshya bise ‘Ni mu mutwe’ bazasohora bidatinze, iyi bayifatanyije na Bruce Melody ndetse na Bull Dogg ndetse n’indi mishinga myinshi bizeye ko hari urundi rwego izabagezaho.
Yagize ati “Ibikorwa byacu twabihaye undi murongo mwiza ugereranyije n’uko twakoraga mu myaka yashize, ntabwo twifuza kujya dusohora indirimbo buri munsi kuko bituma tudakora ibintu bifite ireme, ubu twihaye intego yo gukora umuziki uri ku rwego rwisumbuye […] Abakunda ibihangano byacu bazabibona mu ndirimbo tugiye kujya dusohora.”

Uyu muhanzi yavuze ko hari umushinga wa album nshya batangiye gutegura, bifuza ko yazajya hanze mu mwaka wa 2017. Ati “Album nayo abafana bayitegure, izasohoka mu mwaka ukurikiyeho, turi kuyitondera cyane ku buryo izaba igizwe n’indirimbo nziza kandi zifite ireme, ahanini ni Pastor P uzayikoraho n’abandi bake turi gushaka gukorana na bo.”
TANGA IGITEKEREZO