TNP yashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Ukumbuye iki’ bakoranye na Washington muri Uganda ndetse bizeye ko iyi ndirimbo hari urundi rwego izabagezaho mu muziki.
Baganira na IGIHE, bavuze ko ari byinshi bigeye mu gukorana n’abantu bo hanze y’igihugu ndetse ngo bateganya gukomeza kwagurira ibikorwa byabo mu bihugu by’ibituranyi.
Passy yagize ati “Iyi ndirimbo ni nziza ikoranye ubuhanga kandi twizeye ko abafana bacu bazayishimira kuko yadutwaye imbaraga nyinshi”.
Yungamo ati,“Usibye kuba ikoranye ubuhanga kandi ari nziza, ni indirimbo yibanda cyane ku muco wa Afurika ntekereza ko izatugeza ku rundi rwego ruruta urwo twari turiho”.
Iyi ndirimbo ‘Ukumbuye iki’ yakorewe muri Uganda mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho ndetse barateganya gukomeza kuhakorera indirimbo zitandukanye kugira ngo barusheho kugeza umuziki wabo kure.

Tracy yavuze ko hari byinshi bigiye muri iyi ndirimbo nshya bashyize hanze ndetse no kuba iri mu ndimi eshatu, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili ngo bizabafasha kuba buri muntu yagira ijambo yumvamo.
Nyuma yo kwitabira irushanwa rya PGGSS barateganya gushyira hanze album yabo ya mbere bise ‘Kamere’.
TANGA IGITEKEREZO