00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TNP igiye kumurika album nyuma y’imyaka itanu ishinzwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 December 2015 saa 03:54
Yasuwe :

Itsinda TNP rihuriwemo naTracy na Passy ryateguye igitaramo cyo kumurika album ya mbere nyuma y’imyaka itanu rimaze ririmba.

TNP yashinzwe mu mwaka wa 2010, yatangiye igizwe n’abasore batatu Tracy, Nicholas na Passy [TNP] ariko ubu risigayemo Traccy na Passy. Nicholas yaje kuvamo ajya kwiga iby’umupira umuziki awuharira bagenzi be.

Iri tsinda rigeze kure umushinga wo gutegura igitaramo cyo kumurika album ya mbere ryise ‘Kamere’. Iyi album ya TNP igizwe n’indirimbo 15 bakoze kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu.

Tracy ati “Ni album ya mbere dukoze kuva mu mwaka wa 2010 tugitangira. Iriho indirimbo 15, inyinshi zaramenyekanye cyane ariko harimo inshyashya.”

Igitaramo cyo kumurika iyi album kizabera mu Karere ka Musanze muri Salle ya Muhoza ku itariki ya 24 Ukuboza 2015. TNP izaba iherekejwe n’abahanzi barimo Riderman, Paccy Oda, Bruce Melody, Bull Dogg, Active, Rafiki, M-Izzo na Active.

TNP yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ’Ku bwinshi’, ’Kamere’, ’Ndamburiraho ibiganza ft Knowless’ , ’Kamucerenge’ n’izindi. Mu myaka itanu bamaze mu muziki nta gikombe na kimwe barahabwa ndetse ntibarakora album gusa ngo babifite mu mishinga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .