Indirimbo “Ingoma” isubiwemo irimo amagambo ashimira Imana, Ama G The Black na Theo Bose babireba bagaruka ku buzima bugoye banyuzemo Imana yabakuyemo; ubu ikaba yasohotse mu majwi.

Ama G The Black agira ati “Twahuye n’ibigeragezo byinshi ariko tubicamo wabibaza Theo, bamwe mu bari bataramenyekana mu muziki wabagize ibyamamare bafashe kugushima, nakubise rap kuva kera bangira inshyamba Mana urahankura Mana nabuzwa n’iki kugushima, hari abashima abakuru b’umudugu aho gushima Imana, banyirukanye muri annexe (inzu ikodeshwa nto) unyimurira mu bipangu…”
Theo ati “Nshingiye kubyo nabonye sinabura kuvuga ko nta kure cyane habaho Imana itakura umuntu”.
Ubwo IGIHE yaganiraga na Theo yagize ati “Iyi ndirimbo ni iy’Imana ngiye kureba numve ko Amag-G ataririmbye ibidahesha Imana icyubahiro”.
Ama G iyo aririmba agaruka ku buzima Imana yamukuyemo dore ko bamwe nka we basigaye bagenda bicaye baragendaga bahagaze.

Ama G The Black kandi avuga ko kuba yararirimbye indirimbo nk’iyi ari umusilamu bitabangamye kuko atabura gushima Imana mu ndirimbo kandi ari ho yamuzamuriye.
TANGA IGITEKEREZO