Nyuma yo gukora indirimbo Ndi uwawe ari kumwe na Edouce ndetse amashusho yayo akaba yageze hanze, umuhnzi Impfura The Son ari gutegura ibitaramo azakorera mu bihugu byo mu Karere aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye.
Mu kiganiro na IGIHE, The son yadutangarije ko nyuma yo gukora amashusho ya Ndi uwawe, ubu ari mu myiteguro ikomeye y’ibitaramo azakorera mu bihugu bituranye n’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kwagura umuziki we no kwimenyekanisha mu karere.

Yagize ati, “Ubu amashusho ya Ndi uwawe yageze hanze, mfite gahunda yo gusohora izindi ndirimbo nyinshi ndetse nzi ko abantu bazazikunda. Ndi no kwitegura ibitaramo nzakorera mu bihugu by’abaturanyi aho nzajya gutaramira abanyarwanda babayo mu mpera z’Ukuboza 2014”.
Mu bihugu uyu muhanzi ateganya kujya gutaramiramo harimo u Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda.
The son yakomeje avuga ko muri muzika afashwa na Producer Iyzo wo muri No Stop studio ndetse na RedStar Entertainment imufasha mu mashusho.

Uyu muhanzi avuga ko ibi bitaramo ateganya kuzitabira mu Karere azaba ari we muhanzi uhagarariye u Rwanda dore ko azaba ari kumwe na Eddy Kenzo wo muri Uganda, Big Farious w’ i Burundi n’abandi benshi batandukanye.
Ibi bitaramo biteganyijwe mu mpera z’Ukuboza aho bazishimana n’Abanyarwanda bataba mu gihugu ndetse The son akaba yatubwiye ko ari kubategurira impamba ikomeye.
TANGA IGITEKEREZO