The Bless ku mazina y’ababyeyi yitwa Twizerimana Christian. Ni umuhanzi uririmba injyana ya RnB/Pop, Dancehall, Afrobeat n’izindi njyana zishamikiyeho.
Yavutse ku wa 10/10/1990 avukira mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. The Bless yavukiye mu muryango w’abana icyenda, akaba ari umwana wa karindwi (7).
The Bless ni umuhanzi wandika, akanaririmba indirimbo mu njyana ya Afro Beat. Akunda abahanzi nyarwanda bo mu gihe cya kera nka Orchestra Impala, Makanyaga Abdur, Masabo n’abandi. Akunda kandi abahanzi nka Lucky Dube na Bob Marley. Kuri ubu, The Bless atunganyiriza ibihangano bye muri studios za Top 5 Sai ikorera mu Karere ka Musanze.
Amateka ya The Bless mu buhanzi
Kuva akiri umwana, The Bless yari azwiho kwigana indirimbo z’abahanzi ba kera. Akiri mu mashuri abanza yajyaga akoranya abanyeshuri mu kigo yigagaho ku munsi wo kubwirwa amanota akabaririmbira. Nyuma yaje kugerageza guhimba indirimbo ze ariko ntabone ubushobozi bwo kuzikora muri studio no kuzishyira ahagaragara.
Mu mwaka w’2008 ubwo yigaga mu kigo cy’amashuri cya ESSA Ruhengeri, The Bless yatoranyijwe nk’umunyeshuri wagaragaje impano y’ubuhanzi, yinjira mu marushanwa ya PRIMUS (Guma Guma Talent) yari yateguwe na BRALIRWA, aza kuyatsinda ari uwa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru. Aya marushanwa yarangiye ku rwego rw’igihugu yegukanye umwanya wa kane. Nyuma yaho, yakomeje kwitabira amarushanwa atandukanye kandi yose akitwara neza.
Ku buryo butunguranye, The Bless yaje kugaragara muri studio za Top 5 Sai mu mwaka w’ 2009, aho yaririmbye chorus y’indirimbo “Mwarakoze” ya Da Twin. B Group. Amaze kumva ubuhanga afite, umukuru wa Top 5 Sai yemereye The Bless kumufasha gutunganya no gushyira ahagaragara ibihangano bye, nguko uko yinjiye muri gahunda ya Top 5 Sai Future Talent.
Uko The Bless arushaho kugaragaza ubuhanga muri muzika Nyarwanda, ni nako arushaho kwagura imiryango y’abakunzi be.
Indirimbo z‘umuhanzi The Bless
Indirimbo z’amajwi:
- • Nyampinga,
- • Igendere
- • Ikibazo,
- • Nta na kimwe nshaka
- • Joseline
- • Uburyohe
- • Wampaye umwanya
Indirimbo yakoranye n’abandi:
- • Mwarakoze ft Da Twin.B group,
- • Ndacyakwibuka ft Frank-Kay,
- • Uko biri ft Mr Gloire,
- • Uko dukora ft Kamishi & Mr gloire,
- • Ongera ft Biny Relax (prod. Washington)
Indirimbo z’amashusho:
• Nta na kimwe nshaka
• Ikibazo
• Uburyohe
• Ikibazo Concert
• Wampaye umwanya (iri gukorwa)
Ibitaramo
Bye bye Vacance/Musanze 2009, 2010 na 2011, Launch ya Album ya Kamishi/ Huye,concert ya final ya Guma Guma talent, Concert ya Talent Detection (Kimisagara), Live Concert ya Alpha/ Musanze, Launch ya Album ya JACK B./ Rubavu & Musanze, Launch ya MEG.G, Tigo Concert (Ikirezi Group), Musanze Super stars in Gakenke.
Ubutumwa atanga
The Bless aragira ati: “Abakunzi ba muzika muri rusange ndabakangurira kumva ibihangano by’abahanzi Nyarwanda, hanyuma bakabiha agaciro bakurikije ubutumwa bitanga cyangwa se n’ubuhanga bikoranye, bityo dukomeze kuzamura muzika n’abahanzi Nyarwanda”.










TANGA IGITEKEREZO