The Bless, ni imwe mu mpano zavumbuwe n’inzu itunganya umuziki ya Top 5 Sai. Asanzw ari umuhanzi wamamaye mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, aho akomoka.
Nyuma y’imyaka itanu amaze ashyira hanze indirimbo, The Bless, ubusanzwe witwa Twizerimana Christian, avuga ko igihe kigeze u Rwanda rwose rukamenya ibihangano bye.
Yagize ati “Nagiye nkora ibihangno byiza kandi bifite ubutumwa buwkiye kumvwa na buri wese, ni nacyo i Musanze bagiye bakundira ibihangano byanjye.”
Ibi bihangano kandi avuga ko bikozwe neza, kuko afite inzu itunganya umuziki ya Top 5 Sai imushyigikiye ikanamufasha mu buhanzi bwe.
Patrick Uwineza, umuyobozi wa Top 5 Sai, umwe mu bafasha benshi mu bahanzi bamenyekana banyuze muri iyi nzu ikorera i Musaze yabwiye IGIHE ko uyu muhanzi bimaze kugaragara ko ari mu bashobora kuzana impinduka mu muziki nyarwanda, bahereye ku butumwa n’umuziki nyawo.
Avugakandi ko hirya no hino aho bagiye bakorera ibitaramo, bagiye batungurwa no gusanga hari aho ibihangano bya The Bless byageze.
Ati “umuntu wese wumvise ibihangano bye yifuza ko bitaguma muri Musanze gusa, ahubwo ko byasakara hose kubera ubutumwa bubirimo. Twagiye i Butare dusanga abantu baramuzi, tuje i Kigali dusanga abantu bazi ibihangano bye ariko ntibaramumenya, turifuza kumumenyekanisha hose.”
The Bless kuri ubu afite indirimbo zamenyekanye nka “Ndacyakwibuka” ft Frank-Kay, Ongera yariraimbanye na Biny Relax ikorwa na Producer ukomeye witwa Washington, “Nyampinga”, “Igendere”, “Ikibazo”, “Nta na kimwe nshaka”, “ Joseline”, “Uburyohe”, “Wampaye umwanya” n’izindi.
The Bless ari mu bahanzi bahatanira umwanya w’umuhanzi witwaye neza mu bagabo mu marushanwa ya REMO Awards, akaba anafite indirimbo yitwa “Ikibazo” iri mu zihatanira umwanya w’indirimbo nziza y’umwaka muri ayo marushanwa. Agasaba abafana be kumushyigikira bamutora.
Yagejeje kuri IGIHE amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Uburyohe”, ndetse n’amashusho y’igitaramo aheruka gukorera i Musanze mu birori byo kwita Izina.
Indirimbo Uburyohe ya The Bless:
Amashusho y’Indirimbo Ikibazo ya The Bless, indirimbo yakundiwe ubutumwa bwayo:
Indirimbo Ikibazo ya The Bless, mu gitaramo Kwita Izina:
TANGA IGITEKEREZO