Mugisha Benjamin wamenyekanye akanakundwa mu Rwanda ku izina rya The Ben aratangaza ko yatewe imbaraga cyane no gutumirwa mu iserukiramuco rya muzika ryateguwe na rimwe mu mashuri akomeye muri Amerika “Old Town School of Folk Music” riherereye i Chicago.
Aganira na IGIHE, The Ben yatangaje ko yagiye muri iryo serukiramuco ahamagawe nk’umuhanzi uhagarariye Press One, gusa ngo ntazi uburyo abayiteguye bamenye Press One.
Kuri we yari amahirwe akomeye kandi yahungukiye byinshi bizakomeza kumufasha mu buzima buri imbere, cyane cyane muri muzika.
Old Town School of Folk Music ni ishuri riri i Chicago ryatangiye kuva 1957, ryigisha abana bato ndetse n’abakuru. Iri shuri ritegura amaserukiramuco n’ibindi bikorwa bitandukanye bya muzika buri mwaka maze rigatumira abahanzi batanduka bakaririmba.
The Ben avuga ko kuri we ari amahirwe akomeye cyane kuko byatumye amenyana n’abantu bakomeye muri muzika bikazamufasha gukomeza kutera imbere.
Uretse ibyo kandi, The Ben avuga ko kuririmbira hamwe n’abanyamuziki bakomeye byamuteye imbaraga ndetse n’ishyaka ryo gukora cyane kugira ngo nawe azagere ku rwego rushimimije bityo atera ishema u Rwanda n’abanyarwanda.
The Ben ngo yanakuyeyo isomo rikomeye ryo kubaha umuziki, avuga abahanzi bakomeye ku isi aruko baba bubaha umuziki nk’akazi kabatunze bityo bakagakora neza kandi bagakora umuziki uryoheye benshi.
Muri gahunda afite imbere za muzika, The Ben aratangaza ko agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Only You’.
Reba amashusho ya The Ben, ari kuririmba live imwe mu ndirimbo yasohoye akiri mu Rwanda ‘wigenda’ muri iri serukiramuco:


















TANGA IGITEKEREZO