Abahanzi bagize itsinda rya PressOne ntibakiba mu nzu imwe, kuko Meddy asigaye yarimutse ajya gutura Texas, kubw’impamvu z’amasomo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, The Ben yavuze ko we, K8 Kavuyo na Cedru bakiba Chicago, ariko ko mugenzi wabo Meddy yagiye kuba Texas, kubw’impamvu z’amasomo; ubu ishuri rikaba ryaramwohereje kwimenyereza gushyira mu bikorwa ibyo yiga (Internship).
Mu kiganiro yagiranye na Radio Magic FM 104.7, The Ben yavuze ko ibi ari bitavuze ko PressOne isenyutse, agira ati “Kuba PressOne itakiba mu nzu imwe nk’uko byahose, ntibyatuma dutandukana, iyo gahunda yo gutandukana ntabwo ihari”.
Muri iki kiganiro, The Ben yanyomoje amakuru yari amaze igihe ahwihwiswa ko bateganya kuza i Kigali tariki 23 Ukuboza, ati “Nagira ngo nisegura ku byagiye bivugwa ko twari abo kuza ntitwaza, abandi bavuga ko tuzaza uyu mwaka, nagira ngo mbwire abantu ko ntabwo mu by’ukuri tuzaza uyu mwaka”.
Indirimbo za PressOne ziri kuri itune
Yongeraho ati “Nituramuka turi abo kuza, bizaba biri ku mugaragaro tuzihangana tubimenyekanishe mu gihugu hose, ku buryo buri muntu wese azabyiyumvira ku giti cye atabibwiwe n’abandi”.
The Ben atanga icyizere ko nibura umwaka utaha ari bwo bazaba bari mu Rwanda, ati “Ariko ntabwo ndi kubyizeza abantu cyane”.
Hashize amezi ane Lick Lick, watunganyirizaga PressOne indirimbo, agiye gutura mu mujyi wa muri Ohio, atandukana n’aba basore.
Kanda Hano wumve ikiganiro The Ben yagiranye na Magic FM:
Indirimbo Africa Mama Land, The Ben aheruka gusohorana na K8:



















TANGA IGITEKEREZO