00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Meddy bagiye kugaruka mu Rwanda mu bitaramo

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 21 August 2012 saa 11:31
Yasuwe :

Abahanzi Mugisha Benjamain (uzwi ku izina rya The Ben) na Ngabo Jubert Medard barateganya mu gihe cya vuba gutangira gukora urugendo bise “Press One Tour” ruzenguruka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rukajya muri Canada no mu Burayi rugasorezwa mu Rwanda no mu Burundi.
Kugira ngo ibi babigereho, aba bahanzi batangiye gukora imyiteguro bari hamwe, ndetse batangira kubitangaza ku mbuga nkoranyambaga.
Imwe mu mafoto agaragara ku rubuga rwa Facebook ku nkuta zabo bombi (The Ben na Meddy), (…)

Abahanzi Mugisha Benjamain (uzwi ku izina rya The Ben) na Ngabo Jubert Medard barateganya mu gihe cya vuba gutangira gukora urugendo bise “Press One Tour” ruzenguruka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rukajya muri Canada no mu Burayi rugasorezwa mu Rwanda no mu Burundi.

Kugira ngo ibi babigereho, aba bahanzi batangiye gukora imyiteguro bari hamwe, ndetse batangira kubitangaza ku mbuga nkoranyambaga.

Imwe mu mafoto agaragara ku rubuga rwa Facebook ku nkuta zabo bombi (The Ben na Meddy), hagaragaraho umuhanzi The Ben arimo gucurangana ibyishimo piano, mu gihe mugenzi we Meddy we nawe acuranga gitari umureba amutumbereye bigaragara ko bari ahantu hamwe kandi barimo kuririmba.

Ku rukuta rwa Meddy yanditse asobanurira abafana be iby’uru rugendo agira ati ”Bigiye kubaho vuba… Nkumi namwe basore inzu itunganya umuziki ya “Press One”…Ba umwe mu bazagaraga muri ibi izi ngendo z’ibitaramo…Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, U Burayi, U Burundi no mu rugo mu Rwanda… Ntuzacikwe n’uru rugendo.”

Muri ubu butumwa Meddy asoza avuga ko bagiye kurushaho gusohora indirimbo nshya kandi nyinshi ku bafana babo.

N’ubwo bavuga ko ari vuba, mbere y’impera za 2012, aba abahanzi ntiberura neza ngo bavuge amatariki nyakuri. Twagerageje kubahamagara ngo tubabaze ibisobanuro byimbitse ntitwabasha kubabona.

Muri izi ngendo Aba bahanzi bazaba bari kumwe n’abandi bahanzi bazwi bari kumwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barimo Alpha Rwirangira, K8 Kavuyo. Bazaba bari kumwe kandi n’abatunganya indirimbo nka Producer Cedru (mu mashusho) na Producer Lick Lick (mu majwi).

Kuva aho Lick Lick agereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aba bahanzi bongeye gutangira guhimba indirimbo nyinshi, bongera kurushaho gucurangwa cyane mu Rwanda. Bombi The Ben na Meddy bagaragaza ko bishimiye ifoto y’umwana w’umuhanzi K8 Kavuyo ari gusomwa ku gahanga na Perezida Obama, kuko ari yo foto bashyize inyuma (cover) ku nkuta zabo za Facebook.

Abahanzi The Ben na Meddy bamaze imyaka ibiri bari muri Amerika, kuko bagiyeyo tariki ya 4 Nyakanga 2010, ubwo bari bitabiriye igitaramo cy’Abanyarwanda babayo cyiswe ‘Urugwiro Conference’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages