“Kwifata birananiye
Uko iminsi ihita niko ndushaho gushonga
None mbigire nte ko ari wowe ndeba umutima ugatuza
Naba ntakubonye nkarwara umusonga”
Aya ni amagambo agize inyikirizo y’indirimbo “KWIFATA” y’umuhanzi w’Umunyarwandakazi Teta Diana.
Aganira na IGIHE, Teta yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo. Ati “Naririmbye ibintu byabaye ku mukobwa w’inshuti yanjye cyane bya hafi, ibyo mvuga byamubayeho. Nabihereyeho, nishyira mu mwanya we, ndirimbo nk’aho ari jye biriho.

Abajijwe impamvu indirimbo yayise KWIFATA, by’umwihariko akongeraho “Birananiye”, Teta avuga ko yabitewe n’uko ahanini mu muco Nyarwanda cyangwa uko bifatwa henshi muri rusange, umugabo ni we uba nyambere mu kubwira umugore /umukobwa ko yamukunze, ntibibangukira igitsinagore kubivuga mbere.

Ni muri uru rwego iyi ndirimbo ibereyeho kuvugira umwari wabuze amagambo yo kubivugamo, cyangwa wananiwe gutinyuka kubwira uwo yihebeye ko yamukunze.
Aha niho Teta agera akaririmba ati:
“Irakabyara yo yaremye urwo rukundo
Ikarurema rukatubuza amahwemo
Sinyituka, dore yarakunyeretse
Sinyinenga yarakwiremeye
Gusa iyo nkubonye mbura aho mpera
Ngo nkubwire ikiri ku mutima”
Indirimbo Kwifata ta Teta Diana yakozwe na Producer Bob. Icurangwamo umwirongi n’Umwongereza David Wald. Teta ateganya gushyira hanze amashusho yayo mu minsi ya vuba, hagati aho yabaye ayisohoye mu majwi, agaragaza n’amagambo (lyrics) yayo.
[email protected]
Photo: Gentil
TANGA IGITEKEREZO