Aba banyamuziki bari mu mahugurwa azamara ukwezi kumwe mu Mujyi wa San Francisco bakoze igitaramo gikomatanya umuco wo mu bihugu bihagarariwe, cyitabiriwe mu buryo bukomeye n’abaturage bakomoka mu bice bitandukanye by’Isi.
Teta Diana yabwiye IGIHE ko igitaramo baraye bakoze cyitabiriwe n’abantu amagana biganjemo abo mu bihugu bifite abahanzi muri Music Action Lab. Ni we muhanzi uririmba gusa watumiwe, abandi ni abacuranzi bafite ubuhanga buhanitse buri wese mu cyiciro cye.
Yagize ati “Iki ni igitaramo twakoze twese abari muri Music Action Lab, ntabwo ari igitaramo cyanjye njyenyine. Ni uko ari njye uririmba gusa, abandi ni bacuranzi, ni abahanga twafatanyije.”
Uko baturuka mu bihugu bitandukanye, bagira umwanya wo kwigishwa ibicurangisho bitandukanye mu kubafasha kunguka ubumenyi mu muziki wagutse.
Ati “Igitaramo cyabereye mu Mujyi wa San Fransisco, California. Ubu njye ndi muri San Jose, mu gitondo aba ari amasomo agendanye na kutwigisha uko twakora umuziki uzana impinduka nziza, tugira abaza kuduhugura, nyuma ya saa sita tujya muri studio naho bakaduha amahugurwa ku bicurangisho bitandukanye twese twemeranijeho.”

“Abateraniye hano harimo abahanzi bo mu Rwanda, USA, Pakistan, Togo na Brazil, urumva ko tuvanga umuco hakabamo ibintu bidasanzwe, ariko bisaba gukora cyane, kwitanga gukomeye, ntabwo byoroshye ariko aho tubigeze ni heza.”
Abacuranzi bafashije Teta Diana muri iki gitaramo harimo uwitwa Aisha Fukushima(u Buyapani), Derek Beckvold(USA), Icaro de Sa(Brazil), Owen Clapp(USA), Tyler Nam Berg(USA), Will Magid(USA) na Amen Viana(Togo).
Yavuze ko biteguye ikindi gitaramo gikomeye bazakorera ahitwa Z Space muri San Francisco ku itariki ya 8 Ukwakira 2016.
















TANGA IGITEKEREZO