Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2015 muri Serena Hotel i Kigali habaye ibirori byo gushimira ibigo n’imiryango bifasha urubyiruko kwiteza imbere (YouthConnekt Champions).
Hanahembwe urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa (CYRWA: Celebrating Young Rwandan Achievers), bigahindura imibereho yarwo n’iy’umuryango nyarwanda.
Umuhanzi Teta Diana, umwe mu bagize itsinda rya Gakondo Group, ni umwe mu bagenewe ishimwe nk’umuhanzi uteza imbere umuco abinyujije muri muzika.
Ni mu gikorwa cyabaye ku bufatanye bwa Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga hamwe n’Umuryango Imbuto Foundation uyobowe na Madamu Jeannette Kagame.
Nyuma yo gushyikirizwa igihembo na Madamu Jeannette Kagame, Diana Teta yavuze ko cyamuteye imbaraga zo kurushaho gukora cyane ndetse agahamya ko cyongerera imbaraga abahanzi b’igitsinagore bose by’umwihariko abafite impano bamugwa mu ntege.
Ati “Iki gihembo nashyikirijwe na nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ni ikigaragaza ko igihugu kitubonamo ubushobozi nk’abakobwa kandi kidufitiye icyizere. Ni ishema ku bahanzi bose ariko by’umwihariko ku bakobwa bakora umuziki ndetse n’abifuza kuwukora.”
Yongeyeho ko cyamuremyemo ububyutse bwo kurushaho gukora cyane. Yanashimiye Madamu Jeannette Kagame udahwema gushyigikira abakobwa ndetse amwizeza ko inzira yatangiye azayikomeza.

Yagize ati “Iki gikombe rero si icyanjye njyenyine, kiraturemamo icyizere twese, twitinyuke, kandi duharanire kwimika no gukomeza umuco Nyarwanda. Ndashimira nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame kudahwema gushyigikira abakobwa, kandi inzira natangiye nzayikomeza.”
Ibi bihembo bigenewe urubyiruko rw’indashyikirwa byateguwe ku nshuro ya gatanu.
Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga hamwe na Imbuto Foundation mu gihe inshuro enye zabanje kuva mu 2007 Imbuto Foundation yashimiraga umuntu ku giti cye.




TANGA IGITEKEREZO