Mu kiganiro na IGIHE, Diana Teta yavuze ko akibona ubutumire bumusaba kuzitabira ibi birori bizahuza Ambasade zose zo muri Afurika zikorera muri Suède ngo yiyumvisemo imbaraga zikomeye ndetse bimutera ishyaka ryo kurushaho gukora cyane no kwiyumvamo ko umuziki we uzagera ku isoko mpuzamahanga.
By’umwihariko, Diana Teta ngo yashimishijwe n’uko ibi birori azaririmbamo byateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Nyafurika aho abayobozi batandukanye ba Ambasade zo muri Afurika zikorera muri Suede bazahurira hamwe kugira ngo hazasuzumwe uko iterambere ry’umugore rizaba rihagaze mu mwaka wa 2063.
Diana Teta yagize ati “Ni umuhango ukomeye uzahuriramo Ambasade zose z’ibihugu bya Afurika zikorera muri Suède. Ibirori bizaba ku itariki ya 28 Gicurasi 2015. Natumiwe n’ubuyozi bukuru bw’izo Ambasade hazaba hari abayobozi batandukanye ku rwego mpuzamahanga.”

Yungamo ati “Ni ibintu byanteye ingufu ndetse binyongerera imbaraga mu muziki wanjye, ni igikorwa gikomeye cyane kuko hazaba hari benshi mu bayobozi bakomeye mu bihugu bya Afurika.”
Uyu mukobwa arateganya i Dallas aho yitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko akagaruka i Kigali ubundi agatangira gushaka ibyangombwa bya nyuma bizamuhesha kwinjira muri Suede.
Yagize ati “Ubu icyo ntegereje ni visa ariko nasize nyisabye.Nnzava hano i Texas ngaruke i Kigali mbone kujya Stockholm. Biteganyijwe ko nzagaruka ku itariki ya 6 Kamena 2015 nihatagira igihinduka”


TANGA IGITEKEREZO