Stromae aheruka kuza mu Rwanda mu 2015, icyo gihe yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru rimubajije abahanzi nyarwanda yaba azi n’icyo yavuga ku muziki wabo, atazuyaje yavuze ko azi ‘umukobwa witwa Teta Diana’.
Yavuze ko akurikirana umuziki wo mu Rwanda gusa ko nta byinshi awuziho. Abajijwe niba hari umuhanzi wo muri iki gihugu azi, yahise avuga ko akunda uwitwa Diana Teta’ ndetse ngo amubonano ubuhanga bukomeye. Stromae yavuze ko akunda indirimbo ya Teta yitwa ‘Kata’.
Stromae yarinze asubira mu Bubiligi atarahura na Diana Teta gusa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2017 aba bombi bahuriye mu Mujyi wa Bruxelles. Teta yabwiye IGIHE ko baganiriye ‘ibifite akamaro ariko bitagomba guhita bitangazwa kuko igihe cyabyo kitaragera’.
Yagize ati “Twavuze byinshi byubaka, ni ubwiru ntiharagera kugira icyo mbitangazaho.”
Uyu mukobwa uhugiye mu bikorwa byo gutegura album ye ya mbere yise ‘Iwanyu’ yavuze ko mu byamushimishije mu mwanya yamaranye na Stromae ngo ni uko baririmbanye indirimbo yitwa ‘Kata’.
Mbere y’uko Stromae avuga ku buhanga bwa Diana Teta, itsinda rikomeye muri Afurika rya Mafikizolo ryatangaje ko rikunda mu buryo bukomeye uyu mukobwa ngo rimubonamo ingufu n’ubuhanga budasanzwe.

Diana Teta aherutse gufata amashusho y’imwe mu ndirimbo zigize album ye ya mbere, yabifashijwemo n’Umufaransa witwa Sylvestre Stalin ndetse n’Umunyahongiriya Zoilly Molnar.
Yavuze ko ateganya kuzashyira hanze iyi album mu gihe kitarenze amezi atatu, azayimurika bwa mbere kuri iTunes na Spotify ari naho izatangira gucururizwa.


TANGA IGITEKEREZO