Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba MC Tino ashobora kutazongera kuyobora ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kugira ngo ahe amahirwe itsinda abarizwamo rya muzika.
Uyu musore usanzwe ubarizwa mu itsinda rya TBB rigizwe na we, Bob na Benja yatangarije IGIHE ko atazongera kugaragara ayoboye ibitaramo by’iri rushanwa mu gihe itsinda akoreramo umuziki rizaba ryabonye amahirwe yo guhatanira miliyoni 24 zitangwa na Bralirwa.
Yagize ati, “Urumva ntawakora imirimo ibiri, ntabwo naririmba muri TBB ngo nindangiza nkore n’akazi ko kuyobora ibitaramo. Ngomba guha n’abandi umwanya ndetse n’itsinda ryanjye nkariha amahirwe”.

Tino yashimangiye ko igihe icyo ari cyo cyose TBB izabonera amahirwe yo kujya muri iri rushanwa ngo ntazongera kuyobora ibitaramo bya Primus Guma Guma SuperStar ndetse bitewe n’akazi bakoze mu muziki mu myaka yashize, ngo yizeye ko nta kabuza uyu mwaka bazinjiramo.
Itsinda TBB ryamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Ndashaka umukunzi, Vuza ingoma, Ushyira High’ n’izindi nyinshi zagiye zikundwa.


TANGA IGITEKEREZO