00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Strong Voice igiye gukora igitaramo cyo kwibuka Lucky Dube

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 14 Ukwakira 2016 saa 10:47
Yasuwe :

Itsinda ry’abaririmbyi mu njyana ya Reggae bibumbiye muri Strong Voice bateguye igitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali bibuka urugendo rw’ubuzima bwa Lucky Dube umaze imyaka icyenda apfuye.

Strong Voice, ni itsinda rihuriwemo n’abahanzi batandatu bavukana mu nda kuri Kamere Antoine na Tuyisenge Jacqueline. Batuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Agatare mu gace ka Biryogo.

Ni itsinda rihuriwemo n’abana b’inkurikirane : Dusabimana Heritier (28), Eric Nsengiyumva(26), Uwase Carine (24), Nteziryayo Patrick (22), Uwimana Rachel(20) na Niyigena Pacifique(18).

Nteziryayo Patrick yabwiye IGIHE ko bateguye iki gitaramo nk’uburyo basanze buzatuma abakunzi ba Lucky Dube bihuriza hamwe bakibuka imirimo yakoze akiri ku Isi no kurushaho kwamamaza ubutumwa bw’urukundo yakundaga kugarukaho mu bihangano bye.

Yavuze ko muri iki gitaramo Strong Voice izanacuranga indirimbo zayo nshya ziri kuri album ya kabiri bise ‘Ukuri’ bamaze iminsi batunganya. Ati “Impamvu y’iki gitaramo ni ukwifatanya n’abakunzi ba Lucky Dube ndetse n’abakunda ibihangano bya Strong Voice Band.”

Yongeraho ati “Aba bose tuzifatanya mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzi Lucky Dube wapfuye mu mwaka wa 2007, ikindi kandi muri iki gitaramo tuzakwirakwiza ubutumwa bw’amahoro n’urukundo ari nabyo yakundaga kuvuga mu ndirimbo ze. Strong Voice izanacuranga indirimbo nshyashya abantu batazi ziri kuri album yacu ya kabiri yitwa ‘Ukuri’.”

Igitaramo cyitiriwe Lucky Dube giteganyijwe kubera ku Kimihurura kuri Murindi Japan One Love mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira ndetse no kuwa 17 Ukwakira 2016 buri munsi guhera saa mbili z’ijoro.

Strong Voice n'umubyeyi wabo ubafasha mu muziki

Lucky Philip Dube, wakunze kwitwa Lucky Dube, ni umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, waranzwe no gukora ndetse no gukunda injyana ya Reggae. Yavutse tariki 3 Kanama 1964, avukira Mpumalanga mu gace ka Ermelo muri Afurika y’Epfo aka yaratabarutse tariki 18 Ukwakira 2007 i Rosettenville.

Lucky Dube yasuye u Rwanda inshuro eshatu ndetse ahakorera ibitaramo bikomeye. Yahageze bwa mbere mu mwaka wa 1996 agaruka muri 2003 acurangira muri stade Amahoro , yahagarutse muri 2006 nyuma y’umwaka umwe aricwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .