Sharangabo Samorah Machel uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka SMS wari umenyerewe mu ndirimbo zigaruka ku butwari bw’ingabo na Polisi yasohoye indirimbo y’Imana yibutsa abantu ko ibyo bakora byose Imana iba ibireba kandi ko icyiza kiruta ikibi uko byaba bimeze kose.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yongeye kwiyereka abafana be mu ndirimbo itandukanye n’izo bari bamumenyereyeho ndetse akaba ayishyize hanze muri iki gihe ngo ibafashe gusoza umwaka bashima Imana.
Yagize ati “Abafana banjye bamenyereye mu ndirimbo akenshi za polisi ariko ubu naje kubiyereka mu yindi njyana kandi ndashaka ko bumva ubutumwa ngarukanye muri iyi ndirimbo”.
Indirimbo ye yise ‘Icyiza kuruta ikibi’ igaruka cyane ku bikorwa bya muntu kenshi bishimwa cyangwa bikagawa n’abantu ariko we agahamya ko ibintu byose biba ku bushake bw’Imana ko kandi itajya isinzira ihoza amaso ku bantu bayo.
SMS yakomeje avuga ko uyu mwaka wamubereye mwiza kuko waranzwe n’ibikorwa byinshi by’iterambere ndetse n’udushya mu buhanzi bwe.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, SMS arateganya gushyira hanze amashusho yayo muri Mutarama 2015.
Indirimbo ‘Icyiza kiruta ikibi’ yakozwe na Producer David muri Future Records.
TANGA IGITEKEREZO