Yifashishije ubuhanzi bw’indirimbo, umucungagereza Sgt Otis ari kuzenguruka gereza zo mu Rwanda akangurira imfungwa n’abagororwa kubaka igihugu no kurushaho kwitwararika. NIimu bitaramo yahaye izina rya Ndi Umunyarwanda ari gufatanyamo n’itsinda rya Kama Jeshi.
Sgt Otis yabwiye IGIHE ko mu bitaramo ari gukora, bari gutanga ubutumwa bwibanda cyane ku rubyiruko kuko ari rwo maboko y’ejo y’Igihugu.

Mu gitaramo baheruka gukorera muri Gereza y’Akarere ka Rusizi tariki 16 Nzeri 2014, hagaragaye ko urubyiruko rugororerwa muri iyi gereza rufite inyota no kumenya byinshi ku ruhare rwabo mu gukunda no gukorera igihugu aho kukibuza umutekano.
Bitewe n’uko iyi gereza iri mu karere kari ku mupaka, hagaragaramo urubyiruko rwinshi rwafunzwe ruzira kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha nk’urugomo, kugambanira igihugu n’ibindi.
Nyuma yo guhabwa ubutumwa mu ndirimbo, urubyiruko rufunze rwiyemeje guhinduka ndetse bagafatanya n’abandi kubaka igihugu cyababyaye nk’uko babishimangiye mu magambo, indirimbo ndetse n’imbyino nabo bitereye aho bashimaga n’ubuyobozi bwa RCS budahwema kubitaho mu buzima bwa buri munsi, nabo bakiyumva ko umuryango nyarwanda ukibitayeho
Sgt Otis yatangarije igihe ko ibi bitaramo bifite intego yo gutuma abagororwa nabo bigishwa gahunda zitandukanye za Leta hifashishijwe imyidagaduro.

Yagize ati “Kugorora binyujijwe mu myidagaduro ni bumwe mu buryo RCS ikoresha kugira ngo itambutse ubutumwa butandukanye, bushobora kuba bujyanye n’itsanganyamatsiko Igihugu kiri kugenderaho nka Ndi Umunyarwanda, Agaciro, Kwigira, cyangwa se ari ubutumwa bujyanye na politiki ya RCS irebana n’ibyo kugorora, kubera ko abantu bafunze nabo ntibagomba gusigara inyuma mu gusobanukirwa gahunda nziza za guverinoma y’ u Rwanda. Nubwo bafunze ariko bazasohoka bisange mu muryango nyarwanda, nk’umuhanzi w’umucungagereza nafashe iya mbere mu gukoresha impano yanjye, ngafasha igihugu cyanjye kugera ku ntego zacyo.”
Sgt Otis akomeza avuga ko mu nyigisho banyuza muri ibi bitaramo harimo ibijyanye no gukunda igihugu hamwe no kwirinda kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge.
Abajijwe impamvu ituma bibanda muri gereza ntubage no mu rundi rubyiruko, Sgt Otis yavuze ko abagororwa ari bo baba bakeneye kwigishwa cyane ngo babashe guhinduka ndetse kubera ubufasha bwa RCS biborohera gushyira mu bikorwa iyi gahunda.
Yagize ati “…Uretse kuba ndi umucungagereza, buriya muri gereza niho haba hari abantu benshi bakeneye guhinduka, nk’urubyiruko ruba rwarakoze ibyaha haba hakenewe ko ruzasohoka rwaragorowe koko, ikindi ni uko ari ibintu bisaba ubushobozi, ubwo rero RCS iradufasha kandi n’abandi badufashije twabikora n’ahandi.”
Sgt Otis yashoje agira inama urubyiruko ko aho kumva ko hari icyo igihugu kibagomba, ahubwo bakumva ko aribo bafite icyo bakigomba. Ati “Nibakimenya nacyo kizabamenya.”

TANGA IGITEKEREZO