Umwe mu bacungagereza bo mu Rwanda witwa Sgt Otis a.k.a Professor unaririmba, yashyize hanze indirimbo nshya itandukanye n’izo yari asanzwe akora anavuga ko afite inzozi zo kuzahesha u Rwanda igihembo nk’uko undi mucungagereza wo muri Uganda yahesheje igihugu cye ishema mu ruhando mpuzamahanga.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yise Ndandata nkurandate yumvikanamo injyana ye yihariye, IGIHE yifuje kugirana ikiganiro n’uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yagiye akorera Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS), harimo iyitwa ‘Rwanda songa mbele’ yakunzwe cyane ndetse igasubirwamo n’abahanzi ba KAMAJESHI, twamubajije impamvu yahinduye injyana akava ku ndirimbo za politiki akaba yumvikanye mu ndirimbo z’urukundo.
Kanda hano wumve "Ndandata nkurandate’
Aha Sgt Otis yagize ati “Kuba ntararirimbaga indirimbo z’urukundo ntabwo ari uko ntari nzishoboye, ndetse abafana banjye barabinsabaga cyane ariko nkabasaba kunyihanganira bakantegereza kuko hari byinshi byari bihari byo kubaka, urugero, nibwo RCS yari igishyirwaho, buri wese muri twe uvuye k’umucungagereza muto kugeza k’umukuru yari afite inshingano zo gutanga umusanzu we… ariko kuri ubu hari byinshi tumaze kubaka nicyo gihe rero ngo nagure impano yanjye ive ku rwego ruto umuziki wanjye ube mpuzamahanga.”

Sgt Otis akomeza avuga ko ahereye ku ngamba yamaze gufata, yizera kuzagera ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati “…Ibi ntekereza ko bizamfasha gukabya inzozi ndota buri munsi zo kuzahesha igihugu cyanjye ibihembo bikomeye ibendera ryacu rikazamuka mu ruhando mpuzamahanga.”
Sgt Otis yavuze ko ku ntego yihaye, hari abantu afatiraho icyitegererezo bikamufasha kugera kubyo yifuza no gukomeza kwiha intego.
Yagize ati “ Hari umucungagereza witwa Stephen Kiprotich wubahishije igihugu cye bigatuma ava kw’ipeti ryo hasi akaba uwo hejuru.

Uyu muhanzi avuga ko ari mu muziki azi icyo akora kuko akuze akaba anaherutse kurushinga. Anavuga ko indirimbo Ndandata Nkurandate yayihimbye atekereza ku mugore we.
Yagize ati “Njye ntandukanye n’abinjira mu muziki batazi ibyo bashaka, mfite umufasha twasezeranye kuzabana akaramata muri uyu mwaka wa 2014, yitwa Josee, ndamukunda ni nawe nahimbiye aka karirimbo ‘Ndandata nkurandate’, inspiration nayikuye ku rukundo rwacu, nkora umuziki nk’umwuga kuko impano y’umuntu nibwo butunzi bwe iyo utabimenye urakena kandi Imana yaraguhaye igishoro.”

Sgt Otis avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo azasohoka mu minsi ya vuba kuko ari gutunganywa. Ashimira producer we T-BROWN uri kumufasha kimwe n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO