Umuhanzikazi akaba n’umucungagereza Sgt Clarisse yashyize hanze indirimbo yitwa Handsome yakoranye n’umuraperi Amag The Black.
Sgt Clarisse usanzwe akorera Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yari akunze kugaragara mu mivugo, mu ndirimbo zijyanye n’ubukangurambaga harimo izo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi iza RCS n’izindi, yatangaje ko ubu yadukiriye n’indirimbo z’urukundo.

Abajijwe icyatumye akorana na Amag The Black, Sgt Clarisse yavuze ko yamuhisemo kuko akunda uburyo uyu muraperi aririmba. Ati, “Nkunda injyana ye, nkunda ukuntu aririmba, by’umwihariko injyana ye ndayikunda.”
Kanda hano wumve ’Handsome’ ya Sgt Clarisse na Amag The Black
Sgt Clarisse yabwiye IGIHE ko yatangiye gukora no ku ndirimbo z’urukundo mu rwego rwo gushimisha n’abakunzi bazo. Ati: "Nari menyerewe mu ndirimbo ahanini za gahunda za leta ariko ubu nasohoye n’indirimbo z’urukundo kugira ngo n’abazikunda nabo mbakore ku mitima.”
Uyu muhanzi avuga ko gukora umuziki awubangikanya n’akazi akora bimugora ariko kuko abikunze abibonera umwanya. Ati, “Nko muri iyi minsi nari mpugiye mu masomo arangiza umwaka wa gatatu wa Kaminuza ariko nafatiranye ibiruhuko ngerageza kugezaho abakunzi banjye ibikorwa bimwe na bimwe…, muri make ubu maze kugira indirimbo cumi n’imwe, muri zo eshatu zikoreye amashusho, ubuhanzi bwanjye ntibunyoroheye kuko mbufatanya n’amasomo ndetse n’akazi ariko sinacika intege kuko nkunda guhanga cyane.”
Uretse indirimbo Handsome, Sgt Clarisse yanashyize hanze indi ndirimbo yitwa Ko mbona ugiye nayo ivuga ku rukundo.
TANGA IGITEKEREZO