00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi agiye kumara ukwezi agendana igikombe yatwaye muri Salax Awards

Yanditswe na

Munyengabe M. Sabin

Kuya 20 April 2014 saa 03:10
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Werurwe 2014 nibwo Senderi International Hit yahawe igihembo cya Best Afrobeat Artist mu marushanwa ya Salax Awards. Kuva icyo gihe kugeza ubu, uyu muhanzi agendana iki gihembo ahantu hose agiye.
Senderi International Hit watwaye iki gihembo nyuma yo gutsinda abahanzi bagenzi be, Mico The Best, King James, Kamichi na Uncle Austin bari bahanganye muri iki cyiciro cya Best Afrobeat Artist, yahisemo kujya yitwaza iki gihembo kugira ngo igihe cyose ajye yumva (…)

Mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Werurwe 2014 nibwo Senderi International Hit yahawe igihembo cya Best Afrobeat Artist mu marushanwa ya Salax Awards. Kuva icyo gihe kugeza ubu, uyu muhanzi agendana iki gihembo ahantu hose agiye.

Senderi International Hit watwaye iki gihembo nyuma yo gutsinda abahanzi bagenzi be, Mico The Best, King James, Kamichi na Uncle Austin bari bahanganye muri iki cyiciro cya Best Afrobeat Artist, yahisemo kujya yitwaza iki gihembo kugira ngo igihe cyose ajye yumva atekanye mu mutima we nk’uko yabibwiye IGIHE.

Senderi yarahiriye kutazasiga igikombe cye kuko ngo cyaramuvunnye cyane

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo twahuraga na we mu gace ka Biryogo i Nyamirambo afite iki gihembo aherutse kwegukana, twamubajije impamvu nyamukuru yamuteye kwimenyereza uyu muco wo kugendana igikombe nk’indangamuntu avuga ko byose yabitewe no kuba yaragitwaye agishonje cyane, by’umwihariko kikaba ari icya mbere atwaye kuva yatangira umuziki.

Senderi ati “Ntabwo ari ubwa mbere ngendanye iki gikombe, buri nkubwije ukuri kuva nagitwara bariya bahanzi twari duhanganye nahisemo kujya nkigendana. Ubu ahantu hose ngiye sinagisiga. Cyaramvunnye cyane, uburyo ngikunda ntabwo nabona umutima wo kugisiga mu rugo.”

Iki gikombe Senderi agiye kumara ukwezi akigendana

Akomeza agira ati “Uburyohe gifite nawe ari wowe ntiwagisiga mu rugo. Ese ubwo nagisiga mu rugo nte? Muri resitora ndakijyana, kuri stade buri mba ngifite mu modoka , sinakora ikosa ryo kugisiga. Reba abahanzi nari mpanganye nabo narangiza nkakibatwara, King James arakomeye cyane, Kamichi, Austin na Mico nabo baragishakaga ariko HIT ni we Imana yari yacyandikiye. Ubu nanjye nakiryamyeho.”

Iyo agiye muri resitora, Senderi n'igikombe cye baba bari kumwe

Mu bikorwa bya Primus Guma Guma, irindi rushanwa ry’umuziki Senderi arimo, ahamya ko algiye kujya akizengurukana kuburyo abafana be bose mu gihugu bazagira amahirwe yo kugikoraho ndetse bakibonera neza ko yagitwaye abikwiriye.

Ati “Abafana banjye b’i Huye mu minsi mike nzakibazanira mukirebe, ku itariki ya 3 Gicurasi nibwo tuzaririmbirayo. Uyu mujyi abantu bawubamo ni abanyabwenge kandi barankunda, nzakibashyira bakibone abazabishaka bakoreho.”

Abafana ba Senderi bose mu ntara ngo azabagezaho iki gikombe

sabin@igihe.rw


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages