Nubwo atari umuhanga mu ndimi z’amahanga, Senderi yavuze ko amaze igihe atyaza ubwenge mu kuvuga no kwandika Igifaransa n’Igiswahili mu gihe ategura album ebyiri nshya yitegura gushyira hanze zizaba zigizwe n’indirimbo zo muri izi ndimi.
Ati “Gushaka ni ugushobora, ndabizi abantu barabyumva banseke, abantu nib a nta munoza. Nibanseka birampa imbaraga […] Maze iminsi nihugura mu ndimi, nahereye kera niga Icyongereza, cyo mfitemo ubumenyi bugereranyije, ubu nafashe Igifaransa kugira ngo ntegure album yanjye neza.”
Yongeyeho ati “Album yanjye ya Gatanu ikurikira indi nshyashya y’Igiswahili maze igihe nkora ncecetse. Nzayimurikira mu gitaramo gikomeye nshaka ko kizabera i Paris, nayise ‘Je Suis Là!’, ndashaka kwerekana ko ndi International Hit.”

Senderi Hit yabwiye IGIHE ko album azamurikira i Paris izaba igizwe n’indirimbo eshanu z’Igifaransa. Yavuze ko ateganya gukorera ibitaramo bitandukanye hanze y’u Rwanda nyuma yo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora uteganyijwe muri Nyakanga 2016.
Mu bihugu ateganya kujya gukoreramo ibitaramo, harimo Tanzania, Kenya ndetse n’u Bufaransa. Muri Afurika y’Uburasirazuba ngo azashakisha uko akorerayo ibitaramo amenyekanisha album ya Kane y’Igiswahili yise “Mapenzi Ni Somo”, izaba igizwe n’indirimbo zirindwi.

Ntiyatangaje itariki ihamye azakorera igitaramo cyo mu Bufaransa, gusa yahamije ko bizakorwa bitarenze umwaka wa 2016.
TANGA IGITEKEREZO