Mu gihe rugeze mu mahina mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya 4, umuhanzi Eric Senderi yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu gitaramo cyabereye i Musanze ari nacyo kibanziriza icya nyuma ngo abahanzi 7 basezererwe mu irushanwa hasigaremo abandi 3 bazavamo uwa mbere uzegukana PGGSS4.
Mu gihe mu bitaramo bya Live byabanje, Abandi bahanzi nka Dream Boys, Jay Polly na Sentore bagiye bigaragaza cyane kurusha Senderi, i Musanze inzuzi zereye Senderi kuko yahagurukije imbaga y’abatari bacye kurusha abandi bose bahatana.
Uretse kuririmba, Senderi nayatijwe umurindi n’uburyo yateguye urubyiniro aho yaje agaragiwe n’abantu bihinduye ingagi ziboneka muri aka Karere kazwiho ubukerarugendo ahanini bukorerwa muri Parike y’ibirunga.
Reba Senderi aririmba i Musanze hano
Ese Senderi azabasha kuza muri batatu ba mbere?
Ukurikije uko abahanzi bari kwitwara muri iyi minsi, hagenda hazamo gutungurana aho buri wese iyo agiye mu gitaramo agira umwihariko azana. Ni mu gihe kuko buri wese afite miliyoni 24 yihumuriza akumva nta handi yataha uretse iwe, gusa ni ay’umwe si aya bose.
Kuko amanota abahanzi bamaze kugira kuva batangira irushanwa akomeje kugirwa ubwiru, reka dusubire mu rugendo rwe muri PGGSS4 kuva yatangira kugeza ubu.
Imyambarire idasanzwe ya Senderi izamuhesha kujya muri batatu ba mbere?
Kuva irushanwa rya PGGSS ryatangira ku nshuro ya 4, Senderi niwe muhanzi wagaragayeho ibintu bidasanzwe cyane cyane mu myambaro yajyanaga ku rubyiniro.
Nubwo mu bitaramo bya Playback ntabatangaga amanota bari bahari, akenshi ibyo yakoraga byatumaga ahora mu itangazamakuru bityo abaturage bakaba barushaho kumumenya no kumutora bakoresheje sms.
I Rusizi, Senderi yaje ku rubyiniro bamutwaye mu gisanduku bakonjesherezamo inzoga, I Nyamagabe aza yigize umufundi, i Huye aza yambaye nk’abanyeshuri barangije Kaminuza, Mu Ruhango aza yigize umutesti, i Kabarondo yari yambaye nk’abamotari.
I Ngoma aza yambaye nk’abanyonzi, i Rwamagana aza ari umuhinzi n’amasaka n’isuka ku rutugu, i Gicumbi agenda yikoreye igitebo cy’ibijumba nyuma i Nyagatare aza yameze amahembe hahita hakurikiraho ibitaramo bya Live.
Biragoye ngo ibyo yakoze mu bitaramo bya Play Back byonyine bimuheshe amanota yaba yaza muri batatu ba mbere, kuko SMS zonyine zifite amajwi 20% y’igiteranyo cya yose.
Hari icyo Senderi arusha bagenzi be?
Niba hashakishwa umuhanzi wo kwamamaza, iki ni kimwe mu bintu Senderi ashoboye kurusha abandi bagenzi be bahatana. Ntushobora kubona na rimwe Senderi ku rubyiniro adafite icyapa cya primus ku mwambaro we cyangwa icupa rya primus mu ntoki. Ibi kandi bijyana no gusanga yambaye HIT ku myambaro ye cyangwa iy’ababyinnyi be.
Senderi muri we ni umushyushyarugamba kurusha benshi mu bo bahanganye. Ibi byatumye henshi yagiye anyura abasha kuhakura abafana.
Inenge za Senderi
Ntabwo umuziki wa Senderi ariwo uri kurwego rwo hejuru kurusha bamwe mu bo bahanganye. Uyu muhanzi ubona yita cyane ku buryo aza kwitwara kurubyiniro kurusha uko aza kuririmba. Iyi ishobora kuba inenge nini kuko PGGSS ni irushanwa ry’umuziki, bivuze ko mbere ya byose umuntu agomba kuba azi kuriririmba ndetse ni na kimwe mu bihabwa amanota n’ubwo ari make ugereranyije n’igikundiro umuhanzi afite.
Amaherezo y’inzira ni mu nzu. Kuwa 12 Nyakanga i Rubavu hazamenyekana niba uyu muhanzi azabasha kuza muri batatu ba mbere.


















TANGA IGITEKEREZO