Ngo ni we muhanzi rukumbi mu bakora umuziki mu Rwanda usohoye indirimbo yemeza ko izamuhesha ibikombe akongera agakubita inshuro abo ahanganye na bo bose.
Senderi washyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Tekana’, ngo ayitegerejemo ibihembo bikomeye mu Rwanda, natabibona azategereza umunsi w’imperuka Nyagasani amurenganure.
Yagize ati “Iki ni ikimenyetso kizashinja abazaba barandenganyije bose ku Isi, iyi ni video umuntu wese yabonamo ubuhanga ndetse ngufu zakoreshejwe buri wese arazibona.”
Yongeraho ati “Ibihembo byose bitangwa mu Rwanda, haba za Salax, Ijoro ry’Urukundo, 10 Zikunzwe, Guma Guma n’ibindi byose bizavuka, niteguye kubitwara.Nibatampemba ntacyo njyewe nk’umuntu nabakoraho ariko Nyagasani azabibabaza ku munsi abakijijwe bazajya mu ijuru, abagomeye Imana nabo bakajya aho bagenewe. Mfite ikimenyetso kizabashinja”

Aho bigeze, ngo ntagishaka kumva umuntu umugereranya n’undi muhanzi mu bakora umuziki mu Rwanda , ngo kuko no ‘mu ijuru buri wese azabazwa ibye’.
Ati “Buri wese ashobora ku giti cye ariko njyewe nzi neza ko ndi imbere. Ubihakana azane ibikorwa bye twereke Abanyarwanda nk’uko no mu ijuru buri wese azabazwa ibyo yakoreye ku Isi”
Amashusho ya ‘Tekana’ aje nyuma y’izindi ndirimbo Senderi yasohoye mu mezi yashize harimo Bugacya, Icyumvirizo, Umuvuduko n’izindi.




TANGA IGITEKEREZO