Uyu muhanzi uherutse kwiyita Mayweather mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye ko kuva umwaka wa 2015 watangira ari we muhanzi ukora injyana ya Afrobeat wigaragaje neza ndetse agakora ibitaramo n’indirimbo bikwiye kongera kumuhesha iki gikombe.
Ngo ni we muhanzi rukumbi mu bakora Afrobeat utarigeze acika intege cyangwa ngo asubire inyuma mu bikorwa.
Aho bigeze, ngo ntagishaka kumva umuntu umugereranya n’abakeba be muri Afrobeat, ahubwo ngo arashishikariza Abanyarwanda bose gusakaza indirimbo ye nshya yise ‘Iyo twicaranye’.
Senderi ati “Iyi ndirimbo ni ikomeza gushimangira ibirindiro byanjye mu muziki, umuturage cyangwa umuyobozi wese uzayumva azagira ikintu kimuryohera kuko narayitondeye. Abiyita abakeba banjye nibazane indirimbo zabo noneho abafana bahitemo umuhanga unakunzwe”

Yongeraho ati “Ndasaba abantu bose, abatwara abantu n’ibintu, abaturage bose n’undi muntu wese uri buyibone gukora uko ashoboye akayisangiza mugenzi we. Uguhiga ubutwari muratabarana, niba hari uwo duhanganye ufite ibikorwa nk’ibyanjye azane hano tugereranye.”
Senderi wasohoye indirimbo nshya yise ‘Iyo twicaranye’ ngo yayishyize hanze kugira ngo ace intege ‘uwiyita umukeba we wese ndetse anabone ko hari intera ndende iri hagati ye n’abandi bahanzi.

Ati “Mu izina rya Yesu, iyi ndirimbo ije guca intege abakeba banjye bose. Ndi njyenyine mu kibuga, narakoze ndaruha bari mu bintu ntazi, uyu ni Hit wagarutse rero”
TANGA IGITEKEREZO